Ad
Ad
Ad
Ad

Utubari n’utubyiniro byongeye gushyirirwaho amasaha ntarengwa yo gukora

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali, bashyizeho amabwiriza mashya areba abantu n’ibigo bitanga serivisi zigendanye no kwakira abantu.

Aya mabwiriza mashya yashyizweho nyuma y’inama yahuje ziriya nzego, mu rwego rwo gukemura imbogamizi zituruka ku mikorere igira ingaruka ku ituze rya rubanda no ku mibereho myiza y’abaturage.

RDB mu itangazo yasohoye, yavuze ko ishingiye ku itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014 rigenga urwego rw’ubukerarugendo, ndetse n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Kanama 2023; utubari twose, za resitora, utubyiniro na za ‘liquor stores’ bikwiye kubahiriza amasaha mashya yo gukora yashyizweho.

Uru rwego mu mabwiriza mashya rwashyizeho, ni uko abakora buriya bucuruzi bagomba “kurekera gucuruza inzoga ndetse bagasezerera abakiriya bitarenze saa saba z’ijoro, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, na saa munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.”

Mu Ukuboza 2024 abatanga ziriya serivisi bari bemerewe gukora bagacyesha.

Amabwiriza mashya kandi ateganya ko nta mukiliya ugomba kuba uri ku kabari, resitora, akabyiniro no kuri liquor store nyuma y’ariya masaha, usibye abahakora bemewe bonyine.

Isaha yo kongera gufungura biriya bikorwa buri munsi ni saa kumi n’imwe z’igitondo.

Amabwiriza mashya yashyizweho icyakora ntareba za hoteli, kuko zo zemerewe gukomeza gukora amasaha 24/24 mu minsi yose, gusa na yo yaba afite ibikorwa byihariye nk’ibitaramo akabanza kubisaba muri RDB.

Uru rwego rwunzemo ko ariya mabwiriza agamije guteza imbere ubukerugendo n’ubuzima bw’ijoro ku kigero kingana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *