Ad
Ad
Ad
Ad

Uwa mbere yageze i Kigali! Rayon Sports igiye kwibikaho abakinnyi 2 b’abarabu 

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2025/2026, aho yatangiye kwinjiza abakinnyi b’abanyamahanga mu rwego rwo kongerera ingufu imikinire yayo. Mu bakinnyi bashya bari gutegurwa kwinjira muri iyi kipe, harimo Mohamed Chelli na Rayane Hamouimeche.

Mohamed Chelli ategerejwe i Kigali

Radiyo SK FM yatangaje ko Mohamed Chelli, myugariro w’Umunya-Tunisia, ari umwe mu bakinnyi Rayon Sports yiteguye kwakira mu minsi ya vuba. Uyu musore ukina inyuma ya ba rutahizamu, yaherukaga gukinira ikipe ya Océano Club de Kerkennah, yaje kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Tunisia.

Mohamed Chelli azaza i Kigali aherekejwe n’umutoza mushya wa Rayon Sports Afahmia Lotfi, na we ukomoka muri Tunisia. Ibi bikaba bigaragaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushyira imbaraga mu kugarura igikundiro cy’iyi kipe yitabirwa n’abafana benshi mu Rwanda.

Rayane Hamouimeche yamaze kugera i Kigali

SK FM yanatangaje ko Rayane Hamouimeche, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Algeria, yamaze kugera i Kigali aho agiye gukora igerageza mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore w’imyaka 21 yari asanzwe abarizwa muri Canada, aho yakiniraga amakipe yo mu byiciro byo hejuru. Aje mu rwego rwo gushaka amahirwe yo gukina muri shampiyona y’u Rwanda, by’umwihariko muri Rayon Sports ifite intego yo kwegukana ibikombe bikomeye mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Rayon Sports ikomeje kuvugurura ikipe

Iyi kipe ikomeje gahunda yayo yo kuvugurura ikipe nyuma y’uko itagaragaje urwego rwifuzwa mu mwaka ushize w’imikino. Benshi mu bakinnyi bashya, by’umwihariko abanyamahanga, bari gutumirwa gukora igerageza kugira ngo haboneke abafite ubushobozi bwo gufasha ikipe kongera guhatanira ibikombe.

Uko iminsi igenda ihita, abakunzi ba Rayon Sports barushaho gutegereza kureba uko aba bakinnyi bashya bazitwara no kumenya niba bazasinya amasezerano y’igihe kirekire muri iyi kipe y’i Nyanza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *