Uwahoze ari umunyamakuru wa Radio Rwanda afungiwe mu Bufaransa akekwaho ibyaha bya Jenoside

Yacinthe Bicamumpaka wahoze ari umunyamakuru wa Radio Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afungiye mu Bufaransa akurikiranyweho uruhare yagize mu gushishikariza rubanda gukora Jenoside.

Abayobobozi mu Bufaransa bavuga ko Bicamumpaka akurikiranyweho kuba yari umwambari wa hafi w’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Le Parsien, ashimangira ko Bicamumpaka wakoreraga Radio Rwanda yatawe muri yombi ndetse atangira gukorwaho iperereza ricukumbuye guhera mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2025.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bufaransa bushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba (PNAT) bwemeje ko Bicamumpaka yatangiye gukurikiranwa guhera ku wa 26 Mata ku ruhare akekwaho kugira muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Itabwa muri yombi ry’agateganyo ryemejwe ku wa 9 Gicurasi ubwo yahamagazwaga nk’uko bishimangirwa n’abakora mu nzego z’ubutabera z’u Bufaransa.

Uretse radiyo RTLM yari yihariye ku icengezamatwara rya Jenoside, bivugwa ko na Radiyo Rwanda nka radiyo y’Igihugu yakoreshwaga mu kubiba urwango n’amacakubiri ishyigikira abagize Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Hyacinthe Bicamumpaka yari umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane akaba yari umwe mu bantu bahafi b’abayobozi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bishimangirwa na Naphthali Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA.

Ahishakiye yagize ati: “[Rwadiyo Rwamda] yari umuyoboro w’icengezamatwara rya Leta muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mu kwezi kwa Gicurasi 2021, ni bwo ikinyamakuru Mediapart gikora ubucukumbuzi ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba barabonye ijuru rito mu Bufaransa, cyatangaje inkuru igaragaramo Bicamumpaka na bagenzi be nk’abantu bamaze imyaka ikabakaba 30 bihishe ubutabera.

Abandi Banyarwanda bakekwaho Jenoside batangajwe icyo gihe ni Joseph Mushyandi na Anastase Rwabizambuga, nyuma y’ibyumweru bibiri iyo nkuru itangajwe hatangira gukusanywa amakuru bikozwe n’Ibiro Bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’Urwango (OCLCH).

Bivugwa ko Bicamumpaka yageze mu Bufaransa ku wa 16 Kamena 1994, nyuma yo guhunga igihugu ubwo cyari cyugarijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 2 Kamena, nk’uko bishimangirwa n’iyari Komisiyo ishinzwe impunzi mu Bufaransa icyo gihe.

Inyandiko ye y’ubusabe bw’ubuhungiro igaragaza ko atashoboraga gusubira mu gihugu cye, aho “banewabo bo mu bwoko bw’Abahutu bakomeje gutotezwa”, ahamya ko ibiganiro yakoraga byari bigamije kwimakaza amahoro mu Rwanda.

Icyo gihe ubusabe bwe bwaranzwe, nyuma yo kumwibutsa inshingano yari afite kuri radiyo ya Leta yari umuyoboro w’icengezamatwara  rya Guverinoma, “abwirwa ko yari mubi cyane kurusha ibyo Guverinoma yemezaga mu ruhame.”

Komisiyo yavuze ko Bicamumpaka atashoboraga kwirengagiza ko yagize uruhare mu buryo buziguye muri Jenoside yakorewe mu bice bitandukanye by’Igihugu, bitewe n’ubutumwa yatangaga kuri radiyo y’Igihugu yumvwaga n’Abanyarwanda benshi.

Inkuru yatangajwe na Jeune Afrique mu ntangiriro za Kamena 1994, ubwo yiteguraga kuva muri Kigali, Bicamumpaka yagize ati: “Nubwo dutsinzwe uru rugamba, tuzagaruka (…) tuvuye hanze, tuzisuganya nk’inyeshyamba maze twongere dufate ubutegetsi.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *