Nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, Umunya-Tunisia Mohamed Chelly yakoze imyitozo ye ya mbere kuri uyu wa Kane mu kibuga cy’imyitozo cya Nzove, aho yakiranywe amatsiko menshi n’abafana bari baje kumureba imbona nkubone.
Mu mafoto n’amashusho yashyizwe hanze na Rayon Sports ndetse n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga, Chelly yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gukinisha umupira, ari nako asetsa abafana n’amarenga n’udukoryo twinshi twatumye benshi bamugereranya na Neymar Jr w’Umunya-Brazil.
Agaragara acenga, azunguza umupira ku rutugu no ku mutwe, rimwe na rimwe akawunyanyagiza mu kirere nk’aho ari ku rubyiniro, ibi byose bikajyana n’imitoma n’udushekezo yagaragarizaga bagenzi be ndetse n’abatoza.
Umufana umwe witwa Danny ukunda gukurikira imyitozo ya Rayon Sports yagize ati: “Uburyo Chelly ategeka umupira, uburyo yitwara mu kibuga, amacenga ye… ni nka Neymar, pe. Uyu musore aje kutugirira akamaro.”
Nubwo ari bwo bwa mbere yitozanyije na bagenzi be, Chelly yagaragaje ko afite imbaraga, ubwenge mu kibuga n’ubuhanga bwo gutanga imipira, ibintu byashimishije cyane umutoza ndetse n’abakinnyi bakinana.
Rayon Sports irimo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup ya 2025/26, aho izaba ihagarariye u Rwanda. Ifite icyizere ko abakinnyi bashya barimo Chelly bazongera imbaraga no guha abakunzi ba Gikundiro ibyishimo.