Ad
Ad
Ad
Ad

Uzajya wishyura nk’ayo ukoresha ukwezi kose! Nyuma yuko WASAC izanye uburyo bwo kuvoma amazi ukoresheje ikarita, ubu igiye gushyiraho ubundi buryo bwo kwishyura amazi mbere yuko uyabona

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, kigiye gutangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, aho abaturage bazajya babanza kwishyura amazi mbere, nk’uko basanzwe bishyura umuriro w’amashanyarazi.

 

Ubu buryo bushya bugiye gutangizwa nyuma y’igerageza ryo gukoresha ikarita mu kwishyura amazi ryakorewe ku mavomo rusange 200 yo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare ndetse no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

 

Umuturage ahabwa ikarita nto imeze nk’igiceri yiswe ‘token’, akajyana amafaranga bakayamushyiriraho nk’uko bikorwa kuri TAP&GO, ubundi akajya ayikoza ku cyuma.

 

Iyo ajyanye ijerekani ya litiro 20, ku ikarita ye havaho amafaranga 20 Frw ahwanye n’amazi yuzura ijererekani ya litiro 20, iyo amazi ahwanye na ya mafaranga wakuyeho ashizemo, amazi arahagarara.

 

Uwamahoro Delphine usanzwe uvomesha ku ivomo rusange rya Batsinda riherereye mu Kagari ka Kagugu, avuga ko ubu buryo bufasha abaturage kubona amazi badategereje kuyahabwa n’undi muntu.

 

Ati “Nshobora kujya mu karuhuko ngiye kurya ariko umuturage akaza akivomera akagenda, nshobora gutaha Saa Mbiri, Saa Tatu z’ijoro umuturage agakenera amazi akaza agakozaho akavoma akigendera. Igikenewe ni ukuba naramushyiriye amafaranga kuri ka gakarita.’’

 

Shumbusho Joel ucuruza amagi mu isantere ya Batsinda, yavuze ko ubu buryo bushya aho buziye bwamufashije kubona amazi igihe cyose ayashakiye, bituma adahangayikishwa no gusanga ku ivomo batashye.

 

Ati “ Nk’ubu mba nje kwicururiza amagi yanjye, iyo ntashye nubwo byaba Saa Munani, ndagenda nkazana ijerekani nkakozaho nkabona amazi nta muntu umfunguriye, bitandukanye na mbere kuko hari nubwo wicaga akazi ngo ujye gushaka amazi.’’

 

Mukakigeri Josephine utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Kagugu we yavuze ko ubu buryo bwo kuvoma hifashishijwe ikarita bukwiriye no gukoreshwa ku bafite amazi mu ngo.

Ati “Ubu buryo rwose turifuza ko babumanura mu ngo zacu noneho ibyo kwishyura amafaranga mu kwezi bikavaho, umuntu akajya ahabwa amazi ahwanye n’amafaranga afite. Byaba ari byiza kandi byanakemura ikibazo cyo kutirara ngo dukoreshe nabi amazi mu ngo zacu.’’

 

Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko nyuma yo kubona ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura amazi bukora neza, bamaze guhamagara ba rwiyemezamirimo bifuza ko bakorana, kugira ngo baze babafashe mu gukwirakwiza iri koranabuhanga hirya no hino mu gihugu.

 

Ati “Ubu twamaze guhamagara abantu bashaka gukorana na Wasac ngo baze dufatanye dukore igerageza, bamwe bazabibona mu ngo zabo hari abo tuza kurishyiriramo kugira ngo dutangize ubwo buryo nitubona bigenda neza mu gihe cy’amezi atandatu tubyagure tubishyire mu mavomo yose mu gihugu. Twahereye ku mavomo rusange tubona biragenda neza, ubu rero hakurikiyeho mu ngo.”

 

Yakomeje agira ati “Ikintu bizadufasha cya mbere ni ukugira ngo umuturage abashe kwicungira amazi akoresha kuko hari igihe tuza kumuha inyemezabwishyu akavuga ngo ayo mazi ntiyayakoresheje, ugasanga biraduteranya. Ikindi natwe mu kubona amafaranga, bizadufasha kubera ko uzajya ubanza kwishyura ukabona gukoresha amazi. Nawe uramutse ubonye uri gukoresha amazi menshi bizatuma uyacunga.”

Kugeza ubu abafite amazi mu ngo ni 18% mu gihe Wasac yifuza ko mu myaka iri imbere iri koranabuhanga ari ryo ryakwifashishwa ahantu hose kugira ngo riyifashe mu gukoresha amazi neza.

 

Mu 2024 WASAC yinjije miliyari 46 Frw avuye kuri miliyari 42 Frw mu mwaka wari wabanje.

 

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko WASAC yatunganyije amazi afite agaciro ka miliyari 9,7 Frw ariko ataragurishijwe ahubwo yamenetse gusa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *