Umwe mu bagore batangiye kwamamara mu myidagaduro yo mu Rwanda Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ye yise Blood of Jesus, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko hagiye hanze ifoto ye yagiye muri Saloon kwiteza ibirungu by’ubwiza.
Nyuma yuko iyi foto igiye hanze, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga , abantu bacitse ururondogoro, bamwe bati “Nubundi nta muntu uza kuri iyi mihanda ngo abure kuraruka”, abandi bati “Yeeee Ubwo uyu nawe nyine yatangiye gufata akarangi”, undi ati “Wabona hari ikigabo cyatangiye kumushuka dore ko batagira konji”.
Ubusanzwe Gogo ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane mumashusho aba aririmbamo indirimbo ye Blood of Jesus .
Muri aya mashusho yumvikanamo aririmba amagambo agira ati “Everyday, I need the blood of Jesus.” Mu Kinyarwanda bivuze ngo “Buri munsi nkeneye amaraso ya Yesu.”
Mu minsi yashize uyu mudamu yatangiye kwamamara no muri Africa hose, ndetse bamwe mu byamamare batangira gusubiramo indirimbo ye, Blood of Jesus , urugero ni nka David Scott wo muri Africa y’Epfo.