Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batsinzwe n’umutwe wa M23, bambutse umupaka baka ubuhungiro mu Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bigaruriye Goma, ubuyobozi bw’uyu Mujyi n’ubw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bugahungira muri Bukavu bukoresheje ubwato.
Bamwe mu basirikare ba Leta bari muri uyu Mujyi bahisemo kwishyikiriza M23 bamburwa intwaro, abandi bahungira mu Rwanda.
Abahungiye mu Rwanda, bakiriwe mu Karere ka Rubavu, inzego z’umutekano zigenzura ko nta ntwaro bafite.
Abarenga 20 binjiye ku mupaka bitwaje imbunda zirimo n’amasasu, bazishyikiriza Ingabo z’u Rwanda.
Umwe mu basirikare ba RDC wishyikirije Ingabo z’u Rwanda, bamusatse bamusangana udupfunyika tw’urumogi, bamubajije ibyo aribyo agira ati ” Uru ni urumogi rwo kunywa”.