Videwo y’umunsi! Ingabo z’uburundi ziri muri Congo zirutse zitareba inyuma, nyuma yuko M23 yafataga ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye i Bukavu – VIDEO

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare, watangaje ko wigaruriye ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mutwe wemeje ayo makuru biciye mu muvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nk’uko twakunze kubishimangira, twakemuye ikibazo tugisanze aho gituruka. Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyari giteje ikibazo ku baturage bo mu duce twabohoye. Kuva ubu, Kavumu no mu nkengero zaho zirimo n’ikibuga cy’indege hari mu maboko ya M23.”

M23 yigaruriye iki kibuga nyuma yo kucyirukanaho ibihumbi by’ingabo za Leta ya RDC n’iz’u Burundi zari zikirinze.

Amakuru avuga ko nta mirwano ikomeye yigeze ibera kuri iki kibuga kuko Ingabo zari zikirinze zakwiye imishwaro nyuma yo kumva ko M23 yari mu nzira ijya kugifata.

Iki kibuga cyari ingenzi cyane muri iriya ntambara kuko ingabo za Leta zacyifashishaga mu kugaba ibitero by’indege mu duce dutuwe cyane n’abaturage ndetse no ku birindiro bya M23.

Ifatwa ryacyo rirakurikira iry’uduce twa Kabamba na Katana turi mu bilometero bike ukivuyeho.

Nyuma ya Kavumu, byitezwe ko M23 igomba gukomereza mu mujyi wa Bukavu uherereye mu bilometero bibarirwa muri 25 uvuye muri kariya gace.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *