Visit Congo nayo yaba igiye gutangira! DRC yaba yasinyanye amasezerano ya miliyoni 1.6$ n’ikipe y’i Burayi?

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariko ataremezwa b’urwego rwose rwa leta bireba aravuga ko Minisitiri wa siporo n’imyidagaduro, Didier Budimbu, yasinyanye amasezerano n’ikipe yo mu Bufaransa, AS Monaco ya miliyoni 1.6 y’amadolari buri saison.

Aya masezerano mediacongo ivuga ko afatwa nk’ingirakamaro muri Afurika, agamije ahanini guteza imbere umupira w’amaguru muri DRC.

Harimo kandi ibahasha y’Ama-Euro 200.000 yama euro yo kwishyura ingendo zifitanye isano n’ibikorwa bya AS Monaco mu gihugu.

Nk’uko amakuru aturuka muri minisiteri abitangaza, 80% by’amasezerano azagenerwa amahugurwa mu rwego rwa siporo, mu gihe 20% ashobora gukoreshwa mu bikorwa byo kumenyekanisha DRC.

Ubufatanye buteganya guhererekanya ubumenyi, cyane cyane amahugurwa ya tekiniki no gushyigikira impano z’abasore bo muri Congo. Amakuru avuga kandi ko imishyikirano yamaze amezi arindwi.

Nyuma yo kutavugwaho rumwe, minisiteri yemeje ko iki gikorwa cyakozwe mu mucyo kandi ko Minisitiri Didier Budimbu nta nyungu bwite abikuramo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *