Umunyemari Lugumi Saidi umaze iminsi arikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera urukundo ruvugwa hagati ye Miss Jolly Mutesi, yabonye amafoto y’iyi nkumi kwihangana biranga, amwibutsa ko afite ubwiza buhebuje.
Ibi Lugumi Saidi yabigarutseho ubwo yashyiraga igitekerezo cye ku rukuta rwa Instagram ya Miss Jolly Mutesi wari umaze gusangiza abamukurikira amafoto ye mashya.
Mu butumwa bwa Lugumi, yagize ati “buri gihe uhora uri mwiza.”
Ubu butumwa bwa Lugumi yabukurikije ishusho y’umutima w’umutuku, ubusanzwe ugaragaza urukundo.
Miss Jolly Mutesi wari umaze guterwa uyu mutoma yirinze kugira ijambo asubiza uyu mugabo bamaze igihe bavugwa mu rukundo.
Uku guterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga, bimaze iminsi bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati ya Lugumi na Miss Jolly Mutesi ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yambitswe mu 2016.
Mu ntangiro za Mutarama 2025, ubwo aba bombi bavugwaga mu rukundo, Mutesi Jolly yabyamaganiye kure.
Icyo gihe mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, Mutesi Jolly yagaragaje ko ibyari bikomeje kuvugwa by’urukundo rwe n’uyu muherwe ari ibihuha.
Ati “Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”
Yakomeje agaragaza ko yakwifuza kugira umukunzi w’umuherwe utuma abantu bavuga, nk’uko bakomeje kubivuga ariko bitari ukuri.
Ati “Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye gukundana cyangwa kudakundana n’umuherwe, izi ni zo mpaka nanakwifuza ko abantu bagirana ku bijyanye n’umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza kandi birigaragaza.”
Ubu butumwa yabwanditse nyuma y’aho tariki 10 Mutarama 2025 ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwe na Saidi Lugumi uri mu batunze agatubutse muri Tanzania ndetse binavugwa ko acuruza imbunda.
Byari nyuma y’ubutumwa bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi baca amarenga y’urukundo, ariko Mutesi Jolly aza kubyamaganira kure, avuga ko yari yinjiriwe n’aba-hackers, nta mubano udasanzwe bafitanye.