Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa ufite imyaka 2 y’amavuko amutaye mu musarani.
Icyaha akurikiranyweho cyabaye ku itariki ya 09 Gicurasi 2025 ahagana sa cyenda z’amanywa mu kagari ka Cyarwa, umurenge wa Tumba, mu karere ka Huye.
Mu ibazwa rye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, yavuze ko yafashe umwana we amujyana mu bwiherero mu gipangu yari arimo gukoramo amasuku; amufata amaboko, amaguru ayashyira mu bwiherero, igice cyo hejuru cyanga kujyamo, afata mu mutwe aratsindagira umwana agwamo.
Asobanura ko yabitewe n’uko yaburaga icyo amugaburira kandi n’umugabo wari waramuteye inda ntacyo amufasha; abisabira imbabazi.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.