Wagira ngo ni abanyarwanda! Abana bo muri Koreya y’Epfo baririmbye “Rwanda Nziza” mu majwi meza mu kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – VIDEWO 

Mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uzwi nka #Kwibuka31. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo hamwe n’inshuti z’u Rwanda zaturutse impande zitandukanye.

Umuhango waranzwe n’ibihe byihariye, birimo indirimbo zaririmbwe n’itsinda ry’abana ryitwa Far East Broadcasting Company (FEBC-Korea). Abo bana baririmbye indirimbo y’igihugu ya Koreya y’Epfo ndetse n’iy’u Rwanda, “Rwanda Nziza”, bituma abari aho bagira ishema n’amarangamutima menshi.

Abitabiriye umuhango bibukije ko Jenoside ari amateka mabi akwiye kudasubira ukundi, kandi bashimangiye akamaro ko gukomeza kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda no ku isi hose. Ibi bikorwa bifasha no gusobanurira amahanga amateka yaranze u Rwanda.

 

#Kwibuka31 i Seoul ni ikimenyetso cy’uko Kwibuka atari igikorwa kibera mu Rwanda gusa, ahubwo ko ari inshingano rusange ku Banyarwanda aho bari hose. Binagaragaza uko inshuti z’u Rwanda zigira uruhare mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka no gukomeza kubaka igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *