Nyuma y’umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona waberaga kuri Stade Umuganda, Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1, isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 53, irusha inota rimwe APR FC iri ku mwanya wa kabiri.
Iyi ntsinzi yashimangiwe n’umukinnyi w’umunyarwanda Biramahire Abeddy, wabaye intwari mu kibuga atsinda ibitego byombi byafashije Rayon Sports kwegukana amanota atatu y’ingenzi.
Nyuma y’umukino, Wasili yakoze igikorwa cyatangaje benshi. Yasomye inkweto za Biramahire Abeddy, arangije areba mu kirere (arararama) ashimira Imana. Mu kiniga cyinshi, Wasili yatangaje amagambo agira ati:
“Turimo turakina shampiyona aho duhanganye n’ikipe ifite abana bayo batoza andi makipe, aho byoroshye gutsinda ibitego 5 kuko ifite abana bayo batoza andi makipe. Ariko ntakibazo, Twe turimo gukina umupira usobanutse, mwabibonye hano ibitego 2 bya Biramahire Abeddy umukinnyi w’umunyarwanda w’amezi 6, twavunikishije Fall Ngahge, akinnye imikino 7 amaze gutsinda igitego 5 (avuga Abeddy).”
Aya magambo ya Wasili yakiriwe n’imbaga y’abafana bari banyuzwe n’intsinzi ndetse n’umuhigo Rayon Sports iri gushyira imbere wo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.