Inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo zirashinjwa gutera uruganda rutunganya icyayi rwa Lemera muri Teritwari ya Kalehe intara ya Sud-Kivu ejo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, bagasahura, ibikoresho byose by’ingenzi byarimo.
Ibi byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatandatu nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’izi nyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta zirikumwe n’abarwanyi ba Wazalendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko ibyasahuwe birimo ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya umusaruro w’icyayi nk’ imashini zitunganya icyayi, izisarura, izumisha, ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu gutunganya no gutwara umusaruro w’icyayi bijyanwa ahantu hataramenyekana.
Ni mu gihe andi makuru aturuka mu batuye ibyo bice bavuga ko ibyo bikoresho byose byafashaga ruganda gukomeza gutanga serivisi zo gutunganya icyayi byatwawe n’abantu bitwaje intwaro, ntihamenyekana aho babijyanye mu rwego rwo kubihungisha abarwanyi ba M23 ngo batazajya babikoresha bagakeka abarwanyi ba Wazalendo.
Uru ruganda rukaba rwari ishingiro y’imibereho y’imiryango isaga 100 ituruka mu gace ka Mbinga y’Amajyepfo n’utundi duce duturiye Lemera ahou ru ruganda rwubatswe.
Abaturage benshi bakaba barukoragamo imirimo itandukanye irimo guhinga, gusarura, gutunganya, no gupakira icyayi, bikabafasha kubona amafaranga abafasha gutunga imiryango yabo.
ibyo batunga imiryango yabo. Kuvaho kw’uru ruganda byasize benshi mu bwigunge, bamwe batangira kwimuka bajya gushaka ubuzima ahandi, abandi basubira mu mibereho y’akajagari.
Imiryango yakoraga muri uru ruganda abaturage n’indi iharanira uburenganzira bwamuntu muri ako karere yagaragaje impungenge ziterwa n’ibi bikorwa, ivuga ko abaturage batari bake babayeho babikesha uru ruganda none basigaye iheruheru.
Abatuye Kalehe nabo bavuga ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, by’umwihariko ku baturage batuye mu bice bikungahaye ku musaruro w’ubuhinzi nk’aka ka Sud-Kivu.
Bemeza ko iyo uruganda nk’uru iyo ruvuyeho mu buryo butunguranye, hadatakara imirimo gusa, ahubwo n’ubucuruzi bwose buba bwangiritse, ubukene bukiyongera.
Abaturage bo mu Gurupema ya Lemera barasaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kubarindira umutekano no gusubiza ku murongo ibikorwa by’iterambere bari baragezeho, kugira ngo ubuzima bwabo bwongere gusubira ku murongo.