Nyuma yuko leta ya RDCongo isinye amasezerano y’agahenge na M23, bisa nkaho bitakoze ku mpande zimwe na zimwe , cyane cyane ku ruhande rwa M23 na Wazalendo.
Ibi ni nyuma yuko amakuru ahari akomeza kugaragaza ko imrwano itigize ihagarara mu ducwe tumwe na tumwe ndetse , impande zombi ziracyari kurwana no kwigarurira uduce two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, agace ka Kasopo kari mu murenge wa Osso Banyungu, muri Masisi (intara ya Kivu y’Amajyaruguru), kafashwe n’inyeshyamba za Wazalendo nyuma y’imirwano ikomeye n’inyeshyamba za M23/AFC.
Imirwano yatangiye saa cyenda z’ijoro ikomeza kugeza mu gitondo. Inyeshyamba za M23 zasubijwe inyuma zijya ahitwa Kaandja hafi ya Nyabiondo. Hanarwanye no mu gace ka Kinyumba ku muhanda uva Nyabiondo ujya Mutongo-Pinga.
Amakuru y’aho avuga ko ubu imirwano yahagaze.