Amakuru aturuka muri Kivu aravuga ko abayobozi b’imitwe itatu y’ingenzi ya Wazalendo yashingiwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo yitandukanyije na leta ikifatanya na AFC/M23. Iyo mitwe ni FPP / AP y’uwiyise General Kabido, NDC-R / M na Maï-Maï Kifuafua.
Ibi babimenyesheje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, itariki 7 Werurwe 2025 i Mbwavinywa. Amakuru yemejwe n’Umuhuzabikorwa wa Wazalendo muri Front-Nord.
Ku bwe, imitwe yitandukanyije nabo yerekeje i Kasugho. Nkuko uyu witwa Masudi akomeza avuga, ngo imyitwarire y’iyi mitwe i Kasugho mu ntambara iheruka ya FARDC/Wazalendo na M23 yerekanye ubugambanyi mu buyobozi bwayo.
Ku ruhande rwayo, AFC/M23 yo yemeje ko Umutwe wa Le Front Commun de la Résistance (FCR) winjiye ku mugaragaro mu Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) .
Iti: “Ubu bumwe bushimangira urugamba rwo guharanira Congo yisanzuye kandi ifite ubutabera”.
Bongeyeho ko bahamagarira indi mitwe yitwara gisirikare, abanyapolitiki n’imiryango y’Abanyekongo gutera intambwe nk’iyi.