Wazalendo yatangiye gusubiranamo n’Ingabo z’u Burundi

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo bayifashe kurwana na M23, barashinja Ingabo z’u Burundi gufasha ziriya nyeshyamba.

Babigaragarije Minisitiri w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, ubwo yahuriraga n’abahagarariye Wazalendo mu mujyi wa Uvira mu ntara Kivu y’Amajyepfo.

Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bari mu bagize ihuriro ry’ingabo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo ziyifashe guhangana n’umutwe wa M23.

Izi ngabo icyakora M23 ikomeje kuzikubitira ahababaza, nyuma yo kuzirukana mu mijyi ya Goma na Bukavu yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo.

Umwe mu bahagarariye Wazalendo yagaragarije Minisitiri w’ingabo za RDC ko imwe mu mbogamizi Wazalendo bakomeje guhura na zo ari uko Ingabo z’u Burundi zikomeje gufasha M23.

Ati: “Twe ba Wazalendo turi guhura n’ingorane ku mirongo y’urugamba. Bijyanye no kuba muri kumwe n’umuyobozi wacu ndetse na komanda wa FARDC muri aka karere, mugomba kutubwira intego ndetse na misiyo y’Ingabo z’u Burundi mu gihugu cyacu.”

Uhagarariye Wazalendo yagaragaje ko buri gihe iyo we na bagenzi be bari mu nzira zo gukubita M23 birangira Ingabo z’u Burundi zibavangiye.

Ati: “Rwose hano muri Kamanyola ubwo buri gihe twari mu nzira zo gukubita umwanzi, ariko Ingabo z’u Burundi buri gihe zitubwira ko tutemerewe kugaba ibitero ku mwanzi. Kuri ubu umwanzi akomeje kujya mbere. Ese misiyo yabo ni uguherekeza umwanzi aje kudutera, cyangwa ni ukudufasha twebwe abanye-Congo?”

Wazalendo inashinja ingabo z’u Burundi kuba ari na zo zagize uruhare mu gutuma M23 ifata Nyangezi.

Ntacyo Igisirikare cy’u Burundi kiravuga kuri ibi birego.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *