Wazalendo yavuye mu birindiro byayo irahunga nyuma yibyo baboneye kuri M23

Amakuru aturuka mu Rurambo ho mu misozi ya teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, agaragaza ko uduce dutatu twarimo ibirindiro bikaze by’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo batuvuyemo barahunga, nyuma yuko uwari umuyobozi mukuru w’iryo huriro muri iki gice cya Rurambo aguye mu gitero giheruka baribagabye mu muhana wa Banyamulenge no kuri Twirwaneho muri ibyo bice.

Aya makuru akubiye mu butumwa twahawe n’abatuye mu Rurambo, aho bavuga ko uduce umwanzi yaturukagamo akabagabaho ibitero yadutaye ahungira kure.

Nk’uko babisobanuye bagize bati: “Ubu dufite umutekano wose. Umwanzi yarahunze kandi ahungira kure.”

Bongeye bati: “Wazalendo bari mu Majaga barahunze, abari mu Mazi n’abo nuko, ndetse n’abari Nyankware, ntibaheruka.”

Utu duce kwari dutatu ni two twarimo ibirindiro bikomeye bya Wazalendo, ni natwo yaturukagamo ikagaba ibitero ku Banyamulenge no kuri Twirwaneho mu mihana yo mu Rurambo.

Aba baduhaye aya makuru bakomeje bavuga ko aba Wazalendo bahunze nyuma yuko uwari umuyobozi mukuru wabo General Rukemata, arasiwe mu gitero giheruka guhuza aba barwanyi na Twirwaneho ku musozi wa Majaga mu mpera z’ukwezi gushize kwa gatanu.

Amaze kuraswa yarakomeretse yoherezwa mu bitaro byo Mundegu kuri Gatobwe, ni nabyo yaje kurangirizamo nk’uko aya makuru abivuga.

Umutangabuhamya yagize ati: “General Rukemata, ni we warimo aturasisha n’imbunda ya Mashin Gun mu gitero cyo mu Majaga.”

Yakomeje ati: “Iki gitero Rukemata yagikomerekeyemo, kandi uwagiye amwikoreye na we twaramumenye ni cyegera cye Colonel Tabana. Ku bwa mahirwe make yabo Rukamata yaguye mu bitaro bya Ndegu.”

Mbere y’iki gitero cyarasiwemo Rukemata, iri huriro ryari riheruka kugaba ibitero bikomeye kuri uyu mutwe wa Twirwaneho kuri Kageregere no mutundi duce two muri Gahororo.

Ni bitero byagabwe mu minsi itatu ikurikirana, ariko nk’uko byavuzwe icyo gihe Twirwaneho yabisubije inyuma.

Ngayo nguko uko byifashe ku Ndondo ya Rurambo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *