Mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika, abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika mu Karere ka Huye bitabiriye umuhango wo kwibuka imibabaro n’urupfu rwa Yesu Kristo, aho basubiyemo amateka yo kubambwa kwe binyuze mu mukino ugaragaza ayo mateka. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, aho abakirisitu benshi bateraniye hamwe bashimira Umukiza wabo watanze ubuzima bwe ku musaraba ku bwo gukunda abantu.
Icyakora, aya mashusho yafashwe agaragaza uyu mukino, aho uwari wigize Yesu yakubitwaga, yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagaragaza impungenge n’amarangamutima atandukanye. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibajije niba umukino waba wararenze ku murongo w’ubushishozi, bitewe n’uburyo uwo wakinnye yagaragaraga akubitwa by’ukuri, bikavugwaho cyane n’abaturage batandukanye.
Umunyamakuru wa IGIHE, Ngengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy Ikinege, yagaragaje ko bikwiye gukurikiranwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yagize ati: “RIB na Polisi batabare Yezu ari gukubitirwa i Huye!”
Ni ubutumwa bwahise butangira gusakara henshi, aho abantu batandukanye barimo gusaba ko hatangizwa iperereza ku buryo iyo nkuru yakiniwe, ndetse no kureba niba uwo mukinnyi atarahohotewe.
Kanda kuri iyo link iri hasi urebe ayo mashusho;
https://www.instagram.com/reel/DIlm9_QsVkL/?igsh=emN1cHphZW9zcXkx
Nubwo ari umuhango ufite igisobanuro gikomeye mu myemerere ya gikirisitu, benshi barasaba ko hazajya habaho uburyo bwo gukina amateka nk’aya mu buryo burengera ubuzima bw’ababigiramo uruhare.