Ad
Ad
Ad
Ad

Yagerageje kwirwanaho biba iby’ubusa! Umusifuzi wo muri Congo wirengagije penaliti yakubiswe bikomeye cyane (VIDEO)

Umusifuzi Jean-Pierre Kabangu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakubiswe ku buryo bukomeye n’abafana ba Olympique Club élites du Congo nyuma yo kwirengagiza penaliti mu mukino wabahuzaga na FC MK Etanchéité.

Ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, ni bwo kuri Stade Tata Raphaël haberaga umukino w’ijonjora rya gatatu w’igikombe cyitiriwe Perezida (Coupe du Président).

Wari umukino ukomeye ku makipe yombi, dore ko yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera amakipe akomeye arimo AS Vita Club na Daring Club Motema Pembe mu ijonjora rya kabiri.

Umukino ugeze ku munota wa 75, Biduaya Lusamba yatsinze igitego cya mbere cya FC MK Etanchéité, gituma iyobora uyu mukino wari urimo ishyaka ryinshi.

Ni igitego cyashoboraga kwishyurwa ku munota wa nyuma w’inyongera, ubwo myugariro wayo Lotanga Omalofungu yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina, aho gutanga penaliti, umusifuzi Jean-Pierre Kabangu arayirengagiza.

Si ukutayemeza gusa, ahubwo yahise anasifura ko umukino urangiye bizamura uburakari ku bafana ba Olympique Club élites du Congo, biroha mu kibuga baramukubita.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, nta bashinzwe umutekano bari hafi ku kibuga, ahubwo bamwe mu bakinnyi ba FC MK Etanchéité n’abakozi ba Croix Rouge bari ku kibuga, ni bo bagerageje kwitambika baramutabara.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri RDC, ntabwo riragira icyo ritangaza kuri ibi bibazo by’umutekano muke wabaye ku kibuga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *