Yageze i Kigali! Covid-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye by’Isi hashize iminsi kiri kwiyongera.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yatangaje ko nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu.

Yavuze ko mu bipimo byafashwe bigera ku bihumbi 16, byagaragaye ko abantu bangana na 0,7% by’abo banduye Covid-19, ndetse ubu bari kwitabwaho.

Ati “Tukimara kubona ko habayeho ubwiyongere bw’abanduye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twakoze isuzuma dusanga hari abantu banduye bagaragara.”

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana nayo ku buryo bidakwiye gukura umutima Abaturarwanda.

Ati “Nta kintu cyatera ubwoba gihari, kuko ababonetse ntabwo barembye ni ibintu bisanzwe by’ibicurane ariko na Covid-19 bari munsi ya 1%. Mu mpagararizi twari twafashe, twari twafashe izigera ku bihumbi 16000.”

Hashize iminsi hari ubwiyongere bwa Covid-19 mu bihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.

Nubwo bitaragaraga ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ibisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse.

OMS ivuga ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya guhera muri Mutarama na Gicurasi. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.

Kuva muri Mutarama 2025, ubwoko bwa Omicron bwakwirakwiye mu turere twinshi twa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Australie, Thailand, kandi ni bwo bwoko buri ku isonga mu Bushinwa no muri Hong Kong.

RBC isobanura ko ikomeje gukora ubugenzuzi kugira ngo ihashye iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yanditse ku rukuta rwe rwa X ko “muri iyi minsi tuva mu itumba tugana mu cyi; hari ubwiyongere bw’indwara zifitanye isano n’ihinduka ry’ ikirere”.

Yatanze urugero ku bicurane “biterwa na virus ya influenza na Covid-19” asaba abantu kwirinda “kwanduzanya, tugire isuku”.

Abanduye ni abakunda gukora ingendo

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko mu bagaragaweho ubwandu harimo abakunze gukora ingendo hanze y’igihugu n’abo bahuye nabo.

Ku bagaragaye, yavuze ko bari guhabwa ubuvuzi bisanzwe kuko hari imiti kandi basabwe kwirinda kwanduza abandi cyane ko abagaragaweho bikiri ibintu byoroheje.

Ati “Abaturage turabasaba kwirinda, umuntu ufite ibicurane akajya kwivuza, akirinda no kwanduza abandi, gukaraba buri gihe no kwambara agapfukamunwa mu gihe ufite ibimenyetso.”

Yavuze ko binajyanye n’igihe cy’impeshyi cyegereje imibare ishobora kuzamuka, yemeza ko u Rwanda rwiteguye guhangana nayo ariko anasaba abaturage gukomeza kwirinda no kwirinda kwanduzanya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *