Yahaga Interahamwe udukingirizo two gusambanya abagore b’Abatutsi! Pauline Nyiramasuhuko wabaye umugore wa mbere ku Isi wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Yahaga Interahamwe udukingirizo two gusambanya Abagore b’Abatutsi: Pauline Nyiramasuhuko: Umugore wa mbere ku Isi wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Pauline Nyiramasuhuko ni izina rizwi cyane mu mateka y’u Rwanda kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Yavutse mu 1946 muri Ndora, Gisagara, akaba yarabaye Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Umugore guhera mu 1992.

Nyiramasuhuko yari inshuti ya hafi ya Agatha Kanziga Habyarimana, umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal. Yinjiriye muri politiki mu ishyaka MRND, maze muri Jenoside yo mu 1994 yoherezwa i Butare kuyobora ubwicanyi aho yategekaga ko abagore b’Abatutsi bafatwa ku ngufu ariko hakoreshejwe udukingirizo yabaga yazaniye Interahamwe.

Ku wa 21 Mata 1994, ni bwo Leta y’Abatabazi yamwohereje i Butare hamwe na Callixte Nzabonimana kugira ngo bihutishe Jenoside. Uwo munsi ni nawo wishweho Abatutsi benshi mu gihugu hose.

Yafatiwe muri Kenya mu 1997, ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR). Ku wa 24 Kamena 2011, yakatiwe igifungo cya burundu hamwe n’umuhungu we Shalom Ntahobari. Nyuma, mu 2015, igihano cye cyagabanyijwe agenerwa imyaka 47 y’igifungo. Muri 2018, yajyanwe muri Senegal kurangiriza igihano.

Pauline Nyiramasuhuko yabaye umugore wa mbere ku Isi wahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu n’icyaha cya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga, akaba n’umugore rukumbi waburanishijwe n’Urukiko rwa Arusha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *