Yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya: Umukobwa w’imyaka 27 yashatse kwemeza Isi, aryamana n’abagabo 583 mu masaha 6 (AMAFOTO)

Annie Knight, umukobwa w’imyaka 27 ukomoka muri Australia, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugerageza kuryamana n’abagabo 583 mu masaha atandatu gusa. Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Sydney, aho yari yateguye igikorwa kigamije kugaragaza ubushobozi bwe ku mubiri, anashaka gufata amashusho atandukanye azashyirwa ku rubuga rwe rwa OnlyFans. Nubwo yari yiteze kuryamana n’abagabo 200, imibare yarushijeho gutumbagira, kugeza babaye 583.

Nyuma y’amasaha make, Annie yaje kugaragaza ibimenyetso bikomeye byo kubura amaraso no kwangirika kw’imyanya ndangagitsina, bituma yihutanwa kwa muganga. Dr. Zac Turner, umuganga w’inzobere mu buzima rusange, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri w’umuntu. Yagize ati: “Umubiri w’umuntu ntiwagenewe gukorerwaho ibikorwa nk’ibi mu gihe gito. Imibonano mpuzabitsina irakenewe ku buzima, ariko iyo irengeje urugero, ishobora gutera ibibazo ku mubiri no ku mitekerereze.”

Annie ubusanzwe yafataga imiti yo kugabanya uburibwe no guhagarika kuva amaraso, ariko icyo gihe ntibyari bigishoboye guhangana n’ingano y’ingaruka zatewe n’igikorwa yakoze cyo kuryamana n’abagabo barenga 500.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuva mu bitaro, Annie yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’amashusho y’urukozasoni kugira ngo yite ku buzima bwe. Yagize ati: “Namenye ko ubuzima bwanjye ari bwo bwa mbere. Nkeneye umwanya wo kugarura imbaraga no gusubiza umubiri wanjye ku murongo.”

Uyu mukobwa ubu ari kumwe n’umukunzi we Henry Brayshaw, akaba avuga ko arimo kwibanda ku mibanire yabo no kubaho ubuzima busanzwe. Nubwo atakiri mu bikorwa bye bya buri munsi, Annie aracyabarirwa mu bakire kuko yinjiza nibura $200,000 ku kwezi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *