Yahise yihutanwa muri Ambulance! APR FC yatsinze ibitego cya 2 umufana wa Rayon Sports ahita agwa igihumure – AMAFOTO

Umwe mu bafana ba Rayon Sports yaguye igihumure ajyanwa mu mbangukiragutabara, ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa igitego cya kabiri.

Iki gitego cya Kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert Ku munota wa 30, cyaje gisanga Ouatara wagitsinze hakiri kare ku munota wa 5.

Uyu mukino warangiye ari ibi bitego 2 bya APR FC ku busa bwa Rayon Sports, birangira APR FC yegukanye igikombe yaherukaga 2017.

Uyu mukino washimishije abafana ba APR FC baranezererwa nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Abafana ba APR FC ubwo bari mu bicu, aba Rayon Sports bo bari bumiwe agahinda ari kenshi ku maso yabo doreko uyu munsi Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hasi muri uyu mukino.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *