Yahita ifata umwanya wa 2! Lesotho yitegura gucakirana n’Amavubi ishobora guhabwa amanota 3 nyuma yo gutera mpaga

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ishobora guterwa mpaga kubera gukinisha Teboho Mokoena ku mukino iheruka gutsinda Lesotho 2-0. 

Uyu mukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa mbere bakinnye na Bénin, aza no kubona indi bakina na Zimbabwe ku munsi wa kane.

Mu gihe yaterwa iyi mpaga, Afurika y’Epfo yahita itakaza umwanya wa mbere mu Itsinda C ihuriyemo n’u Rwanda.

Bivuze ko ubu hatarakinwa umunsi wa 6, Africa y’Epfo itewe mpaga yahita iva ku mwanya wa Mbere igakurwaho amanota 3 ikagira 7, Lesotho igahita igira amanota 8 yaba inganya na Benin iri ku wa 2.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *