Yahuye n’abasore b’inkorokoro bamuheza umwuka! Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yapfuye aryamanye n’abasore 2 icyarimwe

Anna Beatriz Pereira Alves wamenyekanye ku rubuga rwa OnlyFans uzwi ku izina rya Anna Polly, yaguye uuri hoteli mu Mujyi wa Nova Iguaçu, Rio de Janeiro, ku wa 23 Mutarama 2025 ubwo yari ari mu kazi ko gukina filime z’urukozasoni.

Uyu mugore w’imyaka 27 bivugwa ko yaguye kuri hoteri ubwo yari kumwe n’abagabo babiri bari kumufasha gufata amashusho y’urukozasoni. Polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane niba ari impanuka cyangwa hari ikindi cyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Abagabo bari kumwe na we babajijwe na polisi, ariko nyuma bararekurwa. Polisi irimo gusuzuma amashusho ya hoteli ndetse n’amakuru ari muri telefoni ye kugira ngo hamenyekane icyabaye.

Umukunzi we, Pedro Henrique yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwe asaba ko uwagira uruhare urwo ari rwo rwose yabiryozwa.

Incuti ze na zo zavuze ko yari afite gahunda yo kwagura ibikorwa bye, zikemeza ko urupfu rwe rwabatunguye cyane. Kugeza ubu, iperereza rirakomeje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *