Yakirijwe inkuru y’uko umugabo we yateye inda undi mukobwa! – Umugore wa Byiringiro Lague akigera mu Rwanda yamenye ibyo atari yiteze

Ku munsi w’ejo hashize ku wa 24 Mata 2025, nibwo umukinnyi wa Police Fc, Byiringiro Lague yakiriye umugore we ku kibuga k’indege i Kanombe, avuye mu mahanga aho yari yaramusize agaruka mu Rwanda.

Gusa n’ubwo uyu mugore yaje, inkuru yasanze mu Rwanda zibyabaye ku mugabo we ni uruhurirane ndetse ni agahuma munwa.

Bimwe mu byagombaga ku mutungura, ni uko umugabo we yakiniye ikipe ya Police Fc kandi gahunda yari ihari yari iyo kuza ahita ajya muri Rayon Sports, gusa benshi bazi ibyabaye nubwo byagizwe ubwiru.

Inkuru ya kabiri yakirijwe uyu mugore akigera mu Rwanda, ni inkuru y’amadeni adasanzwe umugabo we yafashe ndetse bikajyera naho bigera mu itangazamakuru, ku kigero na RIB yitabajwe.

Inkuru ya gatatu yagombaga no gukora ku marangamutima y’uyu mugore cyane, ni inkuru yavuzwe ko Byiringiro Lague yaba yarateye inda undi mukobwa ariwe Dj Clush, umaze kumenyekana mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera kuvanga imiziki.

Inkuru ya Kane, ni yuko Byiringiro Lague yinjiye mu muziki ndetse akaba yaramukoreye indirimbo.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahamya ko nubwo abizi byose ariko burya ngo utagera i Bwami ahishwa byinshi.

Ndetse bamwe bavuga ko uyu mugore yaje vuba na bwangu kugirango arinde ndetse afashe umugabo we kunyura muri byose kuko ngo acunze nabi bamumutwara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *