Yakoranye na Robertinho muri Simba SC! Rayon Sports yamaze kwibikaho umutoza mushya

Rayon Sports yahaye akazi Hategekimana Corneille nk’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, nyuma y’uko itandukanye n’Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, wasezeye.

Ayabonga yerekeje iwabo mu biruhuko ariko aho kugira ngo agaruke mu ikipe ngo ayifashe kwitegura imikino ibiri isoza ibanza ya Shampiyona, ayisaba gutandukana na yo.

Bikiri mu maguru mashya, iyi kipe y’Ubururu n’Umweru yeretse abakinnyi umutoza mushya bazakomeza gukorana ari we Hategekimana Corneille ugarutse muri iyi kipe yahozemo mu 2019.

Icyo gihe Hategekimana kandi yakoranaga n’Umutoza Mukuru Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo uzwi nka Robertinho, wanagize uruharere runini mu gutuma yongera kugaruka bagakorana.

Akibonana n’abakinnyi yabijeje ubufatanye ndetse no gushyira hamwe kugira ngo ikipe igume mu bihe byiza.

Ati “Ibihe byiza turimo ntibijye hasi, ahubwo birusheho kuzamuka cyane, kandi nidufatanya dushyize hamwe bizaba byiza cyane. Ubwo rero twese icyo dutahiriza ni umugozi umwe, tuzafatanya muri byose, aho bitagenda tuganire.”

Robertinho na Hategekimana kandi bakoranye muri Simba SC yo muri Tanzania.

Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 15.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *