Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza Afhamia Lotfi wahoze atoza Mukura Victory Sports and Lights, kugira ngo ayibere umutoza mukuru kugeza mu mwaka wa 2027.
Uyu mutoza w’Umunya-Tunisia, usanzwe azwiho ubuhanga mu gutegura ikipe neza no kuzamura urwego rw’abakinnyi, yahawe uburenganzira bwo kugira uruhare rukomeye mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi bashya mu ikipe ya Rayon Sports. Ibi bivuze ko azaba afite ijambo rikomeye mu gutoranya abakinnyi bazongerera ikipe imbaraga mu marushanwa atandukanye.
Amakuru yizewe aravuga ko Lotfi afite gahunda yo kwifashisha abakinnyi yabonye bakina mu yandi makipe yo mu Rwanda, aho asanzwe aziranye na benshi binyuze mu marushanwa atandukanye yabayeho ubwo yari akiri muri Mukura VS&L.
Rayon Sports iri mu makipe ahanzwe amaso cyane muri shampiyona y’u Rwanda, kandi yizeye ko izungukira byinshi ku bunararibonye bwa Lotfi mu guharanira ibikombe no guteza imbere impano z’abakinnyi b’abanyarwanda.