Ku mbuga nkoranyambaga, harakomeje gukwirakwira amashusho y’urukozasoni bivugwa ko arimo umuhanzi Yampano. Aya mashusho yakomeje guhererekanywa mu ibanga, aho bivugwa ko agaragaza uyu muhanzi aryamanye n’umukobwa w’ikizungerezi, nubwo hataramenyekana neza niba baba bari mu rukundo.
Amakuru avuga ko aya mashusho afite uburebure bugera ku minota 47. Gusa, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko atagiye hanze yose icyarimwe, ahubwo yagiye asohoka mu buryo bwa “Episode”, bivuze ko yashyizwe hanze mu bice bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na Yago kuri telefoni, Yampano yagize icyo avuga kuri aya mashusho. Yagize ati:“Abantu bishimira kubona batesheje umuntu umutwe. Wowe uza ukambwira ngo ufite videwo y’ubwambure bwanjye, uba utangiye kuntuma njya mu bintu bitari ngombwa. Sinumva ukuntu waba uyifite, uyifite nkande? Barabikabije. Barabizi ko gufata amashusho y’ubwambure bw’undi muntu no kuyasakaza ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.”
Yakomeje agira ati:“Njye sinabijyamo cyane kuko sinzi nyirabayazana. Tubana n’abanzi gusa, aho umuntu yicara ategereje ko ugwa, kugira ngo akureho. Ubu basigaye bafata amafoto y’umuntu atandukanye bakayahuza, bagakora amashusho bashaka. Nanjye ubu ntegereje kureba neza niba ari jye koko. Uzayashyira hanze azasobanura aho yayakuye, anabisobanurire ubutabera. N’Abanyarwanda nabo bazumve ukuri.”
Icyakora, kugeza ubu nta gihamya ifatika iragaragaza ko ari we uri muri ayo mashusho, kandi Yampano ubwe yagaragaje impungenge no gushidikanya ku by’ukuri kw’ayo makuru.