Yamukubise bigaragarira buri wese! – Amashusho agaragaza Penality Umusifuzi yanze guha Rayon Sports ku mukino wa Bugesera wasubukuwe ikomeje guteza uruntu runtu – Video

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2025 I Bugesera habereye umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports, ni umukino wari usubukuwe kuko wari wasubitswe ugeze ku munota wa 57.

Nkuko FERWAFA yari yabitangaje uyu mukino wagombaga gukomeza ikipe ya Bugesera FC ifite ibitego 2 kuri 0.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports yari yashinjije abasifuzi kuyiba, yagarukanye imbaraga ishaka kureba ko yakwishyura, ikomeza gukinira imbere y’izamu rya Bugesera cyane, ndetse byaje no kuyifasha kubona igitego kimwe, umukino urangira ari 2:1.

Nyuma y’uyu mukino hari amashusho yakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga yerekana ikosa ryakorewe Rutahizamu wa Rayon Sports, ndetse umusifuzi yakagombye gutanga Penality, ariko ikosa rirengagizwa.

Aya mashusho yakomeje guahidikanywaho cyane, bamwe bavuga ko umudefanseri wa Bugesera ariwe wakubise umukinnyi wa Rayon, ariko abandi bakemeza ko uwa Rayon ariwe washose umukinnyi wa Bugesera.

Bamwe bemeza ko iyo umusifuzi aza gutanga iyi penaliti ubu haba habarwa ibindi. Reba AMASHUSHO.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri kumwanya wa Kabiri n’amanota 59 naho Bugesera ku mwanya wa 10 n’amanota 30. Apr Fc iyoboye urutonde rwa Shampiyona irusha Rayon Sports amanota 2 kuko ifite 61.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *