Yamukurikiye kwa muganga aho yashiriyemo umwuka! Nyamasheke, umugore yishe umugabo we mu bugome budasanzwe nyuma yo kumufatira mu cyuho asambana

Umugore w’imyaka 51 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 61, babanaga byemewe n’amategeko, amukatishije nanjoro.

Byabereye Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke ku wa 9 Gicurasi 2025.

Umugabo yasabye umugore ko bajya gusarura ikawa umugore yanga ko bajyana avuga ko atagiye gukomeza kuvunikira bakeba be kuko yakekaga ko umugabo ahonga inshoreke amafaranga.

Umugabo abonye yanze, ahamagara undi mugore wo mu Kagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo uhana imbibi na Kirimbi, aza kumufasha kuzisarura agomba kumuhemba, ariko mu nshoreke umugore akeka n’uwahawe akazi akabamo.

Saa tatu za mu gitondo umugore wa nyakwigendera yari ahishije ibiryo abishyira umugabo ariko ari mu buryo bwo kuneka ngo arebe niba koko bari gusarura kawa nk’umukozi n’umukoresha yahaye akazi cyangwa bitwaza kawa bakabona umwanya wo gusambana.

Yagezeyo asanga bari gusambana ashaka gukata uwo mugore aramucika akata umugabo we, amuca imitsi yo ku kizigira cy’akaboko, aguma iruhande agaragurika ataka yanga kumutabara no kumutabariza, bituma atakaza amaraso menshi.

Umugabo yaje kuzanzamuka, agera ahari abaturage bagerageza guhagarika amaraso banamushyira kuri moto bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Karengera ahageze ahita ashiramo umwuka.

Umugore we wakurikiraniraga hafi ibiba ku mugabo we yabonye moto imujyanye kwa muganga, na we ashaka uburyo agerayo, umugabo ashiramo umwuka na we ahageze avuga ko ari we umwishe n’impamvu amwishe muri icyo gitondo, ni bwo yahitaga atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yahageze abaturage bagashaka kumugirira nabi kuko bari bamaze kumenya ibyo yakoze, ubuyobozi bumucungira umutekano kugeza RIB na Polisi bahageze bamuta muri yombi.

Umurambo wahise woherezwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma kugira ngo hakorwe raporo izifashishwa mu bugenzacyaha, naho umugore ajya gufungirwa kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.

Ati “Ntawungukira mu kwica uwo bashyingiranywe kuko nk’aba bari babyaranye abana 9 banuzukuruje. Umugabo arishwe, umugore agiye gufungwa, abana bateragirane nubwo dutekereza ko abato bazagenda basanga bakuru babo bashatse, ariko ntibyari bikwiye.’’

Gitifu Habimana yihanganishije umuryango avuga ko ari inkuru ibabaje ku muryango no mu murenge asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko byagaragaye ko wari umuryango usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *