Yamukuruye bimwe bya Kinyarwanda umusifuzi arabyirengagiza! – Amashusho agaragaza Penality yagombaga guhabwa Muhazi United igahita inganya na Apr Fc bikarangira bayibimye byatumye Rayon Sports ibura amahirwe yanyuma ku gikombe – VIDEWO

Mu mukino ikipe ya Apr Fc yatsinzemo ikipe ya Muhazi United ndetse bigatuma itwara igikombe kuko Rayon Sports yari yananiwe gutsinda Vision, hagaragayemo ikosa bamwe bita ko ryakagombye kuba penalty y’ikipe ya Muhazi United ariko umusifuzi ntiyayitanga.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza ko Muhazi United yibwe kumugaragaro izuba riva, ndetse bahamya ko iyo iyo penaliti iza guterwa ikinjizwa, umukino ukarangira amakipe yombi anganya, Rayon Sports nayo yari kuba igifite amahirwe yanyuma yo guhatana bitewe n’uko Apr Fc yari kuba irusha Rayon Sports amanota 3 gusa.

Gusa nanone bamwe bavuga ko iyi itari penaliti bitewe n’uko abakinnyi bombi, uwakoze ikosa n’uwarikorewe ntaho bari bahuriye na ball.

Uyu mukino urangiye ikipe ya Apr Fc yahise imenyeshwa ko itwaye igikombe cya Rwanda Premier League nyuma yuko iyo byari bihanganye ariyo Rayon Sports yari yamaze kunanirwa gutsinda bigatuma hajyamo ikinyuranyo cy’amatora 4 kandi hasigaye umukino umwe.

Kugeza ubu nyuma yuko ikipe ya Apr Fc itwaye Champions ndetse igatwara n’igikombe cy’Amahoro, izasohoka mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions, naho Rayon Sports yageze ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro ijye muri CAF Confederation Cup.

Reba AMASHUSHO agaragaza iyo Penality.

Yamukuruye bimwe bya Kinyarwanda umusifuzi arabyirengagiza! – Amashusho agaragaza Penality yagombaga guhabwa Muhazi United igahita inganya na Apr Fc bikarangira bayibimye byatumye Rayon Sports ibura amahirwe yanyuma ku gikombe – VIDEWO

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *