Yaratunguwe! Uko umunyamakuru Cynthia Naissa wa SK FM yayobye inzira birangira yitabaje Ian Kagame – VIDEWO

Cynthia Naissa, umunyamakuru wa radiyo SK FM ya Sam Karenzi, yasangije bagenzi be inkuru y’uburyo ubwo yari avuye kuri radiyo, yibeshye inzira agahura n’umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame, amufasha kumenya inzira nyayo. Ian Kagame azwi nk’umusirikare mu mutwe wa CTU (Counter Terrorism Unit).

Iyi nkuru Cynthia Naissa yayibwiye bagenzi be bari kumwe mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga, gikorwa n’abanyamakuru Sam Karenzi, Kazungu Claver, Cynthia Naissa ubwe na Ishimwe Richard.

Mu gusobanura uko byagenze, Cynthia yagize ati: “Ubwo nari mvuye hano ku kazi, nanyuze ku muryango (gate) utari wo. Ngeze aho mbona umuntu, ndavuga nti ngomba kubaza inzira. Ndamwegera ati muraho neza.”
Sam Karenzi yahise amubaza ati: “Wari wamumenye se?”
Cynthia amusubiza ati: “Gute se, ntaba ntamumenya.”
Akomeza agira ati: “Ndamubwira nti nayobye, ansubiza ati ubahe? Ndamusobanurira aho ntuye. Ahita ambwira ati zamuka izi esikariye, ukate i buryo, urahite uhagera. Yanyoboye neza mu buryo bworoshye, akoresheje Ikinyarwanda cyiza, yubaha kandi yerekana ikinyabupfura n’umuco mwiza.”

 

Bose bari muri icyo kiganiro batangajwe n’ikinyabupfura cy’uyu musore. Sam Karenzi nawe yunzemo avuga ko abana ba Perezida Kagame bose bazwiho kugira ikinyabupfura n’uburyo biyorohera cyane mu myitwarire yabo ya buri munsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *