Yari amaze imyaka 25 yose atabikora ! I Rulindo umugabo yasambanyije mushiki we aramukomeretsa

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Mbogo, akagali ka Mushali mu mudugudu wa Nyakabuye, haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukantagwera Janvière uri kurega atabaza ubuyobozi ngo bumurenganure, nyuma yo gusambanywa ku ngufu na musaza we.

Nyirubwite avuga ko musaza we Ntaganda Evariste yamusambanyije ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mu rubanza rwa bariya bombi rwaburanishirijwe mu nteko y’abaturage mu cyumweru gishize, urega yavuze ko mbere y’uko musaza we amusambanya bombi bari bahoze basangira agacupa.

Yavuze ko ubwo batahaga mu ma saa saba z’ijoro, bakigera iwe Ntaganda yabanje kumusaba ko yafungura bakaba baganira, ariko nyuma y’umwanya muto ahita amusambanya ku ngufu, ku buryo byanamuviriyemo gukomereka bikabije kuko “yari amaze imyaka 25 nta mugabo babonana.”

Muri urwo rubanza kandi Umukuru w’Umudugudu wa Nyakabuye bariya bombi batuyemo, Niyigena Emmanuel, yahamije ko ubwo nk’ubuyobozi batabazwaga bageze mu rugo rwa Mukantagwera mu ma saa cyenda zo mu rucyerera bagasanga Ntaganda yamufungiranye mu nzu, arimo avuza induru.

Nyiri ugusambanya mushiki we ubwo yari imbere y’inteko y’abaturage, yahakanye yivuye inyuma ibyo yaregwaga, n’ubwo yemeye ko muri iryo joro yageze iwe bakanicarana mu nzu baganira.

BWIZA kandi yamenye ko urubanza rwa Mukantagwera na musaza we rwarangiye urega atanyuzwe n’uko ikibazo cye cyakemuwe, ibyatumye akomereza ku rwego rw’umurenge wa Mbogo.

Iki gitangazamakuru cyanamenye ko mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’uyu murenge mu cyumweru gishize bwahamagaje Ntaganda ngo abwitabe ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Icyakora inshuro zose twabajije Nyirumuringa Pierre Damien uyobora uriya murenge iby’aya makuru, yirinze kuyemeza cyangwa kuyahakana, ahitamo kuruca akarumira.

Andi makuru agera kuri BWIZA ni uko nyiri ugusambanya mushiki yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *