Yatangiye kuririmbira mu Kiliziya afite imyaka 5! Ibyo wamenya kuri Alex, umwana ukomeje kugarukwaho hirya no hino kubera imiririmbire ye idasanzwe aririmba indirimbo zo mu Kiliziya

Nshimiyimana Alex ni umwana w’imyaka 8 utuye mu karere ka Burera, mu murenge wa Butaro. Yatangiye kwamamara nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga uburyo aririmba neza indirimbo ya gikirisitu yitwa Mariya Mubyeyi Nyina wa Jambo ubwo yari muri Kiliziya ku munsi wa Pasika. Uburyo bwihariye yaririmbyemo bwatangaje benshi, bituma amenyekana mu gihugu hose.

Alex yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022 bivuze ko yatangiye kuririmba afite imyaka 5, ubwo yari afite imyaka ine gusa. Kuva icyo gihe, impano ye yakomeje gukura, kugeza ubwo ubu aririmba mu korali y’abana muri Kiliziya ya Mutungu, akoresha ijwi rya Tenolo, ijwi rizwiho kuba rihanitse kandi rikomeye ku baririmbyi bato.

Abamuzi bavuga ko Nshimiyimana Alex afite impano idasanzwe, ndetse ko akwiye gushyigikirwa kugira ngo arusheho guteza imbere ubuhanga bwe. Mu rusengero aturiramo, abayobozi n’abakirisitu bemeza ko buri gihe iyo ahagurutse kuririmba, abantu benshi bafatwa n’amarangamutima kubera ijwi rye rituje kandi ryuzuyemo ubwitonzi.

Kugeza ubu, amashusho ye akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bifuza kumufasha gukomeza kwagura impano ye. Hari icyizere ko Alex, n’iyo akomeza gufashwa no kwitabwaho, yazavamo umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu myaka iri imbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *