Yatanze iminsi ntarengwa! Robertinho yareze Rayon Sports ahita atanga igihe ntarengwa

Umutoza Robertinho uherutse guhagarikwa n’Ikipe ya Rayon Sports kubera uburwayi, yayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba kwishyurwa ibihumbi 20$ by’imishahara y’amezi ane mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Hashize iminsi 30 Robertinho ahagaritswe na Rayon Sports, aho yahawe igihe cy’amezi abiri adatoza, bivuze ko atazongera kuyigaragaramo muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri ubu, uyu mutoza yamaze kwandikira FERWAFA asaba kwishyurizwa imishahara y’amezi ane, ingana n’ibihumbi 20$, kandi na byo bigakorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, bitaba ibyo akiyambaza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Robertinho w’imyaka 64, uhembwa 5000$ buri kwezi, yaherukaga gusaba Rayon Sports kumwishyura ibyo imugomba agasubira iwabo muri Brésil kuko ntacyo ari gukora i Kigali.

Robertinho yareze Rayon Sports muri FERWAFA, asaba kwishyurwa ibihumbi 20$. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *