Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, kuri uyu wa Gatatu wa tariki 14 Gicurasi 2025, yasinyishije Shane van Aarle myugariro ufite inkomoko mu Rwanda akaba yarakiniye abato b’Ubuholandi imukuye mu ikipe ya FC Eindhoven yo mu gihugu cy’Ubuholandi.
Uyu musore afite umubyeyi w’umumama ukomoka mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, akaba afite imyaka 18 y’amavuko cyane ko yavutse tariki 05 Kamena 2006.
Yakiniye amakipe y’abakiri bato ya Club Brugge mu gihugu cy’Ububiligi, Royal Excel Mouscron mu Bubiligi ndetse n’iya FC Eindhoven aho yaje kugira amahirwe yo kuzamuka mu ikipe nkuru.
Fabrizio Romano, nawe yagarutse kuri iyi nkuru ndetse yemeza ko uyu musore ukina nka myugariro wo mu mutima w’abamyugariro aguzwe mu rwego rwo kubakirwaho ikiragano gishya muri iyi kipe ifite ibikombe bya Shampiyona byinshi kuruta izindi mu Butaliyani.
Yagize Ati : “Juventus yemeye amasezerano yo gusinyisha myugariro w’Umuholandi w’imyaka 18, Shane van Aarle, ukinira FC Eindhoven, byose byamaze gusinywa no kurangira. van Aarle azaba umwe mu bagize umushinga wa ‘Next Gen’ impano izubakirwaho ejo hazaza, impapuro zose zateguwe.”
Uyu musore nubwo akomoka i Rwanda yamaze gukinira ikipe y’igihugu y’Ubuholandi y’abaterengeje imyaka 19, gusa itegeko rimwemerera gukinira ikipe ashaka hagati y’u Rwanda n’Ubuholandi.