Dusabumugisha Gervais wꞌimyaka 20 usanzwe wiga muri Nyanza Technical Secondary School yateye intambwe ikomeye akora imodoka ifite ikoranabuhanga rigezweho, aho nyirayo ashobora kuyatsa atari kumwe na yo.
Ikoresha ikoranabuhanga rigezweho aho umuntu ashobora kuyigenzura no kuyatsa atari hafi yayo, bigakorwa hifashishijwe telefone. Iyi modoka ifite na camera ifasha uyitwaye kuyibona mu nguni zose.
Dusabumugisha yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bitari ubwa mbere akoze imodoka yifashishije ubumenyi bwe, ariko kuri iyi nshuro iyi yo yayihaye umwanya we wose.
Icyakora ntabwo imodoka iruzura neza kuko izaba ikoresha amashanyarazi na lisansi. Igice cy’amashanyarazi cyamaze kuzura ndetse bamaze no gutegura ahazashyirwa batiri cy’amashanyarazi nubwo bakititekereje.
Dusabumugisha yavuze ko batekereje uburyo bafasha n’abafite imodoka zisanzwe zidafite ikoranabuhanga rigezweho, bagafashwa kuribona.
Yashatse camera zakwifashisha yubaka n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwafasha guhuza izo camera zashyizwe ku modoka na telefone ku buryo uyitwaye abona imodoka mu nguni zose.
Ati “Twubatse uburyo bwahuza camera z’imodoka na telefone ukaba wayigenzurira kuri telefone yawe. Iyo urebye izi modoka nshya ziri gusohoka, ziba zifite ‘ecran’ imbere igaragariramo ubuzima bw’imodoka bwose n’imikorere yazo. Mu zasohotse mbere nta ririmo. Kugira ngo ufite imodoka ya mbere abishyiremo bimusaba amafaranga menshi ariko twe ntibyarenza ibihumbi 60 Frw.”
Mu bikoresho yakoresheje ndetse byamutwaye amafaranga harimo amabati, moteri ya lisansi, ibyuma byakoreshejwe mu kubaka igituza cy’imodoka, amapine, amatara yose y’imodoka ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye burimo n’ubufasha mu gushyushya imodoka umutu atayiri iruhande.
Byose yabiguze mu Rwanda yunganirwa n’ibyari biri ku ishuri yigamo
Ni uburyo Dusabumugisha yakoze buhuza na none telefone n’imodoka, umuntu akaba yayatsa atari hafi yayo, yewe n’iyo yaba ari mu kindi gihugu.
Ati “Nk’umuntu ujya nko mu kazi ka kure atarajyana imodoka ye, kumara icyo gihe cyose itaka bishobora kuyangiza. Twaravuze duti ‘reka dukore uburyo bwa telefone aho ushobora kuyatsa kandi wibereye mu kindi gihugu, ukagena iminota imara ukongera ukayizimya, bigafasha mu kuba itapfa.”
Uyu musore agaragaza ko ashaka kubaka iyo modoka ku buryo igira ikoranabuhanga rigezweho hamwe yanakwitwara, bidasabye umushoferi, yemeza ko ubwo bumenyi bwose abufite icyo yifuza ari ugufashwa mu mikoro.
Ati “Ndashaka ko iyo modoka nzajya nyohereza ahantu ntarimo. Ubu ndayihagurutsa. Ubu nkeneye ibikoresho byamfasha kuyigenzura iri mu muhanda, n’ibifasha kuyiyobora. Ubwo bumenyi bwo ndabufite.”
Yavuze ko amaze gukora imodoka ebyiri ndetse afite intumbero zo kuzashinga uruganda rukora imodoka mu gihe yaba abonye amikoro n’ubwunganizi bwisumbuye.
Ati “Nkora imodoka ya mbere nari ntarajya ku ishuri. Nabitangiye nkꞌimikino gusa nabonye ko nkeneye kwiyungura ubumenyi njya kwiga mpa ikigo cyanjye igitekerezo baramfasha nkora indi modoka”
Atanga inama ku banyeshuri bagenzi be, akabasaba guha umwanya ibyo bakora ndetse bakigirira icyizere bagakora cyane ndetse bakagerageza ibintu byose, akavuga ko nta kabuza bazakabya inzozi.
Umwarimu wigisha Dusabumugisha muri Technical Secondary School, Kankindi Amina yagize ati “Iki gikorwa kiracyakomeje. Twagitangiye tugerageza kureba niba cyashoboka gusa ubu turateganya kuzakora n’izindi imodoka zizabashe kugera ku isoko ryꞌumurimo.”
Yavuze ko yanamuhenze ko aho imodoka igeze imaze gutwara miliyoni zigera muri 14 Frw.
Yakomeje asaba Abanyarwanda kudatererana imyuga ahubwo bakayiha agaciro kuko bidasaba amashuri ahambaye, bagafasha abana gushyira mu bikorwa ibyo bize mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imyuga itandukanye ndetse n’uruhare runini igira mu gushyigikira abanyeshuri muri rusange haba mu kubafasha kubona ibikoresho bihagije n’izindi mfashanyigisho.
Yasabye kandi ko igihugu cyabunganira mu kubona ibikoresho abana babo bakenera bakora ku mishinga nk’iyo ishingiye ku dushya.