Yihembaga million 60 Leta itabizi! Umugabo yinjiye muri system ya leta yishyiraho umushahara wa million 60 buri kwezi

Yihembaga million 60 Leta itabizi! Umunyakenya Yinjiriye Sisitemu ya Leta Yishyiraho Umushahara wa Miliyoni 60. 

Polisi ya Tanzaniya iri gushakisha umugabo w’Umunya Kenya ukekwaho kwinjira mu buryo butemewe mu mikorere y’ikoranabuhanga ya leta, aho bivugwa ko yahinduye inyandiko zikomeye akiyandikishaho nk’umukozi wa leta ku rwego rwo hejuru.

Uwo mugabo ngo yashoboye kwinjira muri sisitemu z’ikoranabuhanga za guverinoma ya Tanzaniya maze yiyitirira umwanya wa “Komiseri w’Intara” (Provincial Commissioner). Biravugwa ko yishyiriragaho umushahara munini ungana na miliyoni 60 z’amashilingi ya Tanzaniya buri kwezi.

Amakuru y’iki gikorwa cy’uburiganya yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bikorera kuri internet, bituma inzego z’umutekano muri Tanzaniya zitangira iperereza ryimbitse.

Abasesenguzi b’umutekano w’ikoranabuhanga baragaragaza ko ibi bishobora kuba bihishura icyuho gikomeye mu mikorere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya leta, ndetse bikaba isomo rikomeye ku buryo hakenewe uburyo bwo kongera gucunga umutekano w’amakuru ya leta.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *