Yishe abarenga 300 muri Jenoside yakorewe Abatutsi! Umutima wa Habiyaremye Bernard bise ‘Kimashini’ kubera ubugome yicanye mu gihe cya Jenoside

Amazina ye nyakuri ni Habiyaremye Bernard, gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mugabo yiswe Kimashini kubera imbaraga n’umuvuduko yakoresheje mu kwica Abatutsi bo mu gace yari atuyemo, mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Karongi.

Magingo aya, uyu mugabo aracyatuye muri aka gace kagizwe n’imisozi yahozeho Abatutsi, ariko ubu kakaba kariho amaterasi y’indinganire n’amashyamba, nk’uko Mukamatayo Anne Marie, Perezida w’Umuryango Ibuka mu Kagari ka Gasharu abihamya.

Ati “Hariya hari hatuwe n’Abatutsi benshi, barabica, barahabamara, none hari amaterasi kubera ko nta muntu ukihatuye, bose ubu barazimye. Hahoze ingo nyinshi z’Abatutsi, umuryango w’uwitwaga Mukakimenyi n’abahungu be no kwa Ntoyihuku hariya hepfo n’abahungu be… hari abantu benshi, ariko nta n’umwe ugihari, barabatsembye barabamara.”

Kimashini yavutse mu 1965. Inyandiko z’inkiko Gacaca zigaragaza ko yishe abantu barenga 300 bazwi.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, ubwo yari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Kibuye.

Ati “Umwihariko mubi uharanga, Umurenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi, ni ho hari umwicanyi dusanga ari we wishe abantu benshi mu Rwanda wenyine. Mu manza Gacaca twasesenguye, Habiyaremye Bernard yishe abantu barenga 300 bazwi amazina, na we ubwe hari abo yibuka, bari baramuhimbye izina rya Kimashini.”

Uyu mugabo asobanura uko yatangiye kwica abari abaturanyi be, abo basangiraga n’abandi yari azi.

Ati “Njyewe uko nabyisanzemo, abo twari duturanye bwa mbere, twarahuye, ati ’umukobwa wanjye bamwishe, none nanjye mbuze umuntu wanyica,’ ni uko nabitangiye. Yitwa Tharcisse Nzabahimana yari atuye hano, naramwishe… narabikomeje kuko naravuze ngo nanjye birankurikirana.”

Uyu mugabo yaje kuburana abantu abirega, nk’uko abivuga, arahanwa, aza kugeza ubwo arangiza igihano, arataha.

Avuga ko abo yishe bari babanye neza, ati “Twari tubanye kuko duhuje n’imbibi, bari hafi yanjye. Hari n’abapfuye ariko atari njye wabishe, ariko nabo tugasangira, tugahekerana, tugahingirana, tukabana mbese.”

Gusa uyu mugabo avuga ko atahezwaga kuko aho yajyaga yararyaga, akakirwa neza, ati “Ntacyo navuga ngo hari umwanzi nari mfite.”

Ku bijyanye no kwicuza, agira ati “Nari umuntu utari we, meze nk’igishushungwa mbese, kuko ibyo nakoze, nta muntu wavuga ngo yabishyira mu mutima we ngo avuge ko ari mwiza.”

Uyu mugabo ashimira gahunda zashyizweho zo kwigisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabaha inyigisho zatumye bongera kwisanga mu muryango Nyarwanda.

Anashimira ubumwe n’ubwiyunge, ati “Ubumwe n’ubwiyunge bwabaye bwiza, ni na bwiza, kandi iyo turebye hirya no hino, dusanga u Rwanda rwubatse neza.”

Yavuze ko abagifite ingengabitekerezo igomba gucika bigizwemo uruhare na buri wese, ati “Igomba kuba iriho, ariko abayigira, dushobora guturuka ruhande twabamenya, tukabamagana, tukanayamaga ubwayo. Ingengabitekerezo ntize mu gihugu, ntize mu Rwanda.”

Yavuze kandi ko abanye neza n’abo yahemukiye, ati “Turabanye, turahura tugasangira, tukaganira, ntawe uvuga ngo winyegera musanze ku ntebe, ati ’waranyiciye,’ nanjye sinturuka hirya ngo mugirire ubwoba.”

Uyu mugabo ashimira Umukuru w’Igihugu wagaruye ubumwe mu Banyarwanda, akanavuga ko agira uruhare mu kubaka u Rwanda yasenye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *