Magingo aya, uyu mugabo aracyatuye muri aka gace kagizwe n’imisozi yahozeho Abatutsi, ariko ubu kakaba kariho amaterasi y’indinganire n’amashyamba, nk’uko Mukamatayo Anne Marie, Perezida w’Umuryango Ibuka mu Kagari ka Gasharu abihamya.
Ati “Hariya hari hatuwe n’Abatutsi benshi, barabica, barahabamara, none hari amaterasi kubera ko nta muntu ukihatuye, bose ubu barazimye. Hahoze ingo nyinshi z’Abatutsi, umuryango w’uwitwaga Mukakimenyi n’abahungu be no kwa Ntoyihuku hariya hepfo n’abahungu be… hari abantu benshi, ariko nta n’umwe ugihari, barabatsembye barabamara.”
Kimashini yavutse mu 1965. Inyandiko z’inkiko Gacaca zigaragaza ko yishe abantu barenga 300 bazwi.

Ati “Umwihariko mubi uharanga, Umurenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi, ni ho hari umwicanyi dusanga ari we wishe abantu benshi mu Rwanda wenyine. Mu manza Gacaca twasesenguye, Habiyaremye Bernard yishe abantu barenga 300 bazwi amazina, na we ubwe hari abo yibuka, bari baramuhimbye izina rya Kimashini.”
Uyu mugabo asobanura uko yatangiye kwica abari abaturanyi be, abo basangiraga n’abandi yari azi.
Ati “Njyewe uko nabyisanzemo, abo twari duturanye bwa mbere, twarahuye, ati ’umukobwa wanjye bamwishe, none nanjye mbuze umuntu wanyica,’ ni uko nabitangiye. Yitwa Tharcisse Nzabahimana yari atuye hano, naramwishe… narabikomeje kuko naravuze ngo nanjye birankurikirana.”
Uyu mugabo yaje kuburana abantu abirega, nk’uko abivuga, arahanwa, aza kugeza ubwo arangiza igihano, arataha.
Avuga ko abo yishe bari babanye neza, ati “Twari tubanye kuko duhuje n’imbibi, bari hafi yanjye. Hari n’abapfuye ariko atari njye wabishe, ariko nabo tugasangira, tugahekerana, tugahingirana, tukabana mbese.”
Gusa uyu mugabo avuga ko atahezwaga kuko aho yajyaga yararyaga, akakirwa neza, ati “Ntacyo navuga ngo hari umwanzi nari mfite.”

Uyu mugabo ashimira gahunda zashyizweho zo kwigisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabaha inyigisho zatumye bongera kwisanga mu muryango Nyarwanda.
Anashimira ubumwe n’ubwiyunge, ati “Ubumwe n’ubwiyunge bwabaye bwiza, ni na bwiza, kandi iyo turebye hirya no hino, dusanga u Rwanda rwubatse neza.”

Yavuze kandi ko abanye neza n’abo yahemukiye, ati “Turabanye, turahura tugasangira, tukaganira, ntawe uvuga ngo winyegera musanze ku ntebe, ati ’waranyiciye,’ nanjye sinturuka hirya ngo mugirire ubwoba.”
Uyu mugabo ashimira Umukuru w’Igihugu wagaruye ubumwe mu Banyarwanda, akanavuga ko agira uruhare mu kubaka u Rwanda yasenye.