Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko igiye gutangira guha imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina abantu bakoze ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Minisitiri w’Ubutabera, Shabana Mahmood, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibyavuye mu isesengura ry’imikoreshereze y’ibihano, yavuze ko ibyo bizakorerwa muri magereza 20 mu gihugu.
Imiti izifashishwa mu kwirinda ko uwahamwe n’ibyaha yarekurwa akongera kubyijandikamo.
Iyo miti ikoreshwa mu buryo bwo kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, igafasha kugabanya ibyaha bigendanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikunze kugaragara muri iki gihugu.
Minisitiri Mahmood yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko iyi miti igabanya ibi byaha ku kigero kigera kuri 60%.
Yagize ati: “Nubwo hari abakoze ibyaha babiterwa no kugaragaza ko bakomeye no kugenzura abandi aho kuba irari, iyo miti iracyafite umumaro. Tuzifashisha n’uburyo bwo kwita ku mitekerereze turwanya icyo kibazo cy’abashaka kugenzura abandi.”
Ubu buryo busanzwe bukoreshwa mu Budage no muri Denmark ku bushake, no muri Pologne mu buryo bw’itegeko.
Nubwo iyo miti igabanya umusemburo wa ‘testosterone’ ugira uruhare mu kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, iyo uhagaritswe gukoreshwa ubushake buragaruka.
