Bamwe mu bakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports bahuriye hamwe mu nama nyunguranabitekerezo ku mikino yo kwishyura ya Shampiyona, banakusanya miliyoni 77 Frw yo kugabanya imyenda babereyemo abakinnyi.
Ni inama yateranye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, igamije gukemura bimwe mu bibazo biri mu ikipe, harimo ibirarane bagiyemo abakinnyi babagura ndetse n’imishahara y’ukwezi k’Ukuboza 2024 na Mutarama 2025.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yatinze kuba yagura abakinnyi ku isoko ry’abakinnyi rya Mutarama 2025, ahanini biri guterwa n’ibibazo by’amikoro no gushakisha abakinnyi bakwiriye bafite icyo bazayimarira.
Muri batatu bageze muri iyi kipe, nta n’umwe urasinya amasezerano, kuko usibye kuba hari ibiganiro ku mpande zombi, bakiri no mu igerageza ngo harebwe neza urwego rwabo.
Ku kirebana no gushaka amikoro yo kubafasha kugura abakinnyi no kwishyura amadeni, buri wese mu batumiwe yitanze uko ashoboye haboneka miliyoni 77 Frw. Bikavugwa ko buri wese wagize icyo yemera azaba yamaze kuyatanga tariki ya 2 Gashyantare 2025.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, aherutse kugaragaza ko iyi kipe ibereyemo abakinnyi amadeni y’agera kuri miliyoni 70 Frw ku mafaranga yaguzwe abakinnyi, hatabariwemo imishahara.
Umuyobozi w’Urwego Rukuru rwa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yavuze ko mbere y’uko isoko rifunga ku mpera z’uku kwezi, iyi kipe izakira ba rutahizamu babiri bakomeye basanzwe bakinira amakipe y’ibihugu byabo.
Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo Abanya-Uganda barimo Fahad Bayo na Bright Anukani mu gihe Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent yamaze kwemezwa nk’uzasinyira iyi kipe naho abandi bari mu igeragezwa urwego rwabo rukaba rutaranyuze abatoza bakuriwe na Roberinho.
Ubuyobozi bw’ikipe bwabwiye abitabiriye iyi nama yabereye kuri Delight Hotel ko buhangayikishijwe n’imishahara y’abakozi izaba amezi abiri ku mpera z’uku kwezi, bugaragaza ko mu gihe byakemuka, guhera muri Werurwe byatangira kumera neza kuko ari bwo hazatangira gushyirwa mu bikorwa gahunda yo kugurisha imigabane.
Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda, aho ifite amanota 36 ikarusha APR FC iyikurikiye amanota atanu.
Iyi kipe kandi iri gutegura umukino w’Igikombe cy’Intwari igomba guhuriramo na Police FC muri ½, ikanatangira kwerekeza amaso ku Gikombe cy’Amahoro, aho umukino wa ⅛ izakina na Rutsiro FC.