Uwitwa Messi niwe wabitsinzwe wenyine! Rayon Sports WFC yari yarabaye ibamba, yatsinzwe bwa mbere muri shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025, Rayon Sports WFC yahuye n’akaga ko gutsindwa umukino wa mbere muri shampiyona y’abagore y’uyu mwaka, itsindwa na Indahangarwa WFC ku bitego 2-1.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye ku cyibuga cya Indahangarwa WFC , ukaba waranzwe n’imbaraga nyinshi n’imikinire yo ku rwego rwo hejuru hagati y’aya makipe yombi akomeye muri shampiyona.

Ibitego byombi bya Indahangarwa WFC byatsinzwe na Jeannette uzwi ku izina rya “Messi,” aho kimwe cyatsinzwe ku gitego gisanzwe, mu gihe ikindi cyabonetse kuri penaliti. Ku ruhande rwa Rayon Sports WFC, igitego rukumbi cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette, wagaragaje ubuhanga bwe mu gucunga neza amahirwe ikipe ye yabonye.

Nubwo Rayon Sports WFC yatsinzwe, iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35 nyuma y’imikino 14 imaze gukinwa. Indahangarwa WFC, nayo iri mu murongo mwiza, ikurikiraho ku mwanya wa kabiri n’amanota 29, ikaba ikomeje guhatanira gukomeza kwegera Rayon Sports WFC ku rutonde rw’agateganyo.

Uko ibintu bihagaze, biragaragara ko shampiyona y’uyu mwaka igiye gukomeza kuba iy’ubukeba hagati y’amakipe akomeye, aho buri mukino ushobora kugira ingaruka ku mwanya buri kipe iriho ku rutonde rwa shampiyona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *