Amakuru mashya kuri Nisingizwe Christian wagiriye impanuka ikomeye agahita ata ubwenge mu mukino wahuje ikipe ye ya Mukura VS na Gasogi United

Umukinnyi wa Mukura Victory Sports, Nisingizwe Christian, yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo yagonganaga n’umunyezamu wa Gasogi United mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025. Iyi mpanuka yabaye ku munota wa 42 w’umukino, aho Nisingizwe yamaze iminota itatu atari ku rugero rw’ubuzima busanzwe (Brain Concussion), ahumeka nabi kandi afite ububabare mu gatuza, ibintu byasaga n’ibyerekana ko yari yagize ikibazo cya Blunt Chest Trauma.

Nyuma y’iyi mpanuka, uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga muri Sangwa Polyclinic, aho yahawe ubuvuzi bw’ibanze. Nyuma yaho, yoherejwe muri CHUB (Centre Hospitalier Universitaire de Butare) gukorerwa ibizamini byimbitse ku mutwe, mu gatuza, no mu nda kugira ngo harebwe niba nta kibazo gikomeye afite.

Ibizamini byakozwe byagaragaje ko nta kibazo gikomeye yagize, ndetse impapuro z’ibisubizo zagaragaje ibi bikurikira:

Brain is normal: Ubwonko bwe nta kibazo gifatika cyagaragaye, kandi nta gihungabana cyo mu rwego rw’imyakura (neurological deficit) cyabonetse.

Chest X-ray: Igipimo cyo mu gatuza cyagaragaje ko nta kintu kidasanzwe kiriho.

Abdominal Ultrasound: Ibisubizo byagaragaje ko mu nda nta kibazo gihari.

Nyuma y’ibi bisubizo byiza, Nisingizwe Christian yorohewe kandi yarekuwe avuye mu bitaro. Ikipe ye ya Mukura VS hamwe n’abafana bakomeje kumushyigikira, kandi bose bishimiye kuba yarakize neza. Turamwifuriza gukomeza kugaruka mu kibuga afite imbaraga no gukomeza gutanga umusaruro mwiza ku ikipe ye.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *