Ikosa rya mbere, umutoza Robertinho yabaye nyamujya iyo bijya! Amakosa 5 ashobora gutuma Rayon Sports itegukana igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports n’ubwo iyoboye urutonde rwa shampiyona, iri mu bihe bigoye bishobora gutuma itegukana igikombe cya shampiyona ndetse akenshi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwayo.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46 irusha inota rimwe APR FC. Yatangiye neza urugamba rwa shampiyona 2024-25 kuko yamaze imikino 14 ya shampiyona itaratsindwa umukino n’umwe, aho yaje gutakaza ku mukino w’umunsi wa nyuma mu mikino ibanza, itsinzwe n’ikipe ya Mukura ibitego 2-1.

Byabaye nk’aho ari intare ikozwe mu jisho, ariko nta wari uzi ko ari intangiriro z’ibihe bibi kuri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda. Tugiye kurebera hamwe amakosa 5 ari kumunga ikipe ya Rayon Sports ndetse ashobora gutuma itakaza umwanya wa mbere ku munsi wa 23 wa shampiyona, ikaba yabura igikombe ku maherere kandi yari yatangiranye ibimenyetso by’uko igishaka hasi no hejuru.

1. Umutoza Robertinho yabaye nyamujya iyo bijya

Umutoza wa Rayon Sports ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu musaruro mubi w’iyi kipe kandi mu buryo abenshi batabona. Umutoza Robertinho yabaye nyamujya iyo bijya kandi yabakabaye ari we ufata ibyemezo bihambaye nk’umutoza ufite uburambe.

Uyu mutoza yahinduye ikipe kuva 2025 yatangira ndetse byahise bitangira gutanga umusaruro mubi. Ubwo shampiyona yatangiraga, ikipe ya Rayon Sports yakoreshaga abakinnyi 2 bazibira aribo Oliver Saif na Kanamugire Roger icyo gihe ikipe yageragezaga kugira umutekamo mu kibuga biruta ubu ikoresha Souleymane Daffé.

Souleymane Daffé yageze muri Rayon Sports amaze igice cy’umwaka kirenga adakina ndetse atazi uko ikibuga gisa kuko nta ikipe yari afite.

Uyu musore ukina aziritse amavi, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bumvishije Robertinho uburyo uyu musore yakina ndetse akaba ari we ukoreshwa nka nimero 6 nawe arabyemera byatumye ava ku mikinire yari amaze kumenyera.

Umuntu rero ashobora kwibaza ukuntu umukinnyi nka Daffé udafite ubushobozi bwo kurenza iminota 60 mu kibuga, ajya mu kibuga bikajya biteza ikipe kumusimbuza kandi iri gushaka ibitego, ibintu bidakunze kubaho kuri uwo mwanya.

Ntabwo abanyezamu bishimiye imyitozo Mazimpaka atanga nk’aho mbere y’umukino abaha imyitozo yo gufata utudenesi kandi habura iminota mike ngo bafate imipira minini mu mukino. Ubundi imyitozo y’utudenesi itangwa mu myitozo yo mu mibyizi ku makuru dukesha abandi batoza b’abanyezamu.

Ikindi umuntu yavuga ni aho Mazimpaka yagaragaye ari gutoza abanyezamu gusimbuka bagakandagira ku kibaho kiri hejuru kandi bambaye godiyo, ugendeye ku buryo urubaho runyerera byateza impanuka ikomeye.

3. Gutandukana na Elie Ganijuru

Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye ubwo yemeraga kurekura Ganijuru Elie ngo ajye muri Vision FC. Uyu musore yagiye kuva muri Rayon Sports amaze igihe adakina ariko intandaro iba umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura i Huye.

Iki gihe Ganijuru yabanje mu kibuga kuko Hakim yari afite amakarita y’umuhondo. Ganijuru babaye nk’abamutunguye akina umukino ndetse akina ibyo ashoboye. Kubera ibihe ikipe yari irimo abakinnyi bari kwishyuza cyane amafaranga baberewemo, uwo bita Kanyabugabo yagiriye inama Rayon Sports ko yakwirukana abakinnyi barimo Ganijuru Elie, Ishimwe Fiston na Iraguha Hadji.

Kanyabugabo yavugaga ko umuntu adakwiye kwishyuza ikipe kandi atanakina. Ibi byatumye Kanyabugabo atsimbarara avuga ko Ganijuru akina nabi agomba kuva mu ikipe bagakinisha umwana witwa Fabrice wari wavuye muri Tsinda batsinde dore ko abakinnyi bavuye muri Tsinda batsinde FC ari Kanyabugabo wabazanye.

Ibi rero byatumye Bugingo Hakim kuri ubu ari umwe mu bakinnyi bahagaze nabi muri Rayon Sports ndetse akaba ari we mukinnyi wizeye umwanya muri iyi kipe kurusha abandi bose, ko yakwitoza neza atakwitoza agomba gukina. Ganijuru yari umukinnyi mwiza wahozaho igitutu umukinnyi bakina ku mwanya umwe ndetse bikaba byabafasha bose kutirara kuko baba bacunganye ku ijisho.

4. Ikipe irakennye

Aha turagaruka ku buyobozi bwa Rayon Sports cyangwa se kuri bamwe biswe abasaza b’ikipe dore ko ubwo bagarukaga muri Rayon Sports bari bafashwe nk’abacunguzi. Aba bayobozi barimo Twagirayezu Thadee, nta n’umwe ukozwa ibyo gutanga amafaranga mu ikipe ahubwo bose usanga bacungana ku jisho.

Aba bayobozi bafashe ikipe nyuma y’aho Uwayezu Jean Fidele yeguye ku mirimo yo kuyobora Rayon Sports. Bageze mu ikipe shampiyona yaratangiye ndetse n’abakinnyi baramaze kugurwa. Ahantu byagaragariye ni ku isoko ryo mu kwa Mbere aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo kugura abakinnyi batakinaga badafite n’amakipe kandi byose biturutse ku bushobozi buke bw’amafaranga.

Kuri ubu iyo habaye inama y’abayobozi yo gukusanya amafaranga, usanga buri muyobozi yifashe, gukora mu mufuka bigoye ndetse utanze amafaranga bwa mbere abenshi ugasanga ni we bagendeyeho ku buryo kubona umuntu utanga ibihumbi birenze 500 Frw biba ari agashya.

Ibi rero biri gushyira abakinnyi mu rungabangabo ndetse bituma abakinnyi bamwe bakina baberewemo ibirarane ndetse abandi bakaba batari ku rwego rwo gukinira Rayon Sports kuko abenshi baje “bishyingiye”.

5. Uburari bwinshi mu bayobozi ba Rayon Sports

Kugera ubu bisa n’aho bicanganye kumenya umuntu uyoboye Rayon Sports n’ubwo mu mategeko byanditse. Abayozi bari kuri komite ya Rayon Sports bose umuntu yavuga ko ari abagabo bakomeye kuko abenshi bayoboye iyi kipe.

Yaba abakinnyi ndetse n’abafana gusobanukirwa ibi bintu biragoye kuko ubundi Rayon Sports isanzwe ibaho ifite umuntu ibazwa ureke ubu ibazwa Twagirayezu, Muvunyi, Gacinya n’abandi. Ibi rero bituma abayobozi b’iyi kipe bacungana ku jisho bigatuma habaho kudafata ibyemezo bireba ikipe no gukererwa mu byanzuro myiza y’ikipe ari na ho hari kuva gutsindwa kwa hato na hato.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports izakina umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona aho izasura ikipe ya Marine FC mu karere ka Rubavu, umukino usobanuye byinshi kuko Rayon Sports itawutsinze bishobora kuba intandaro yo gutakaza umwanya wa mbere.

Mazimpaka Andre ni umutoza uba uri hafi cyane y’Umutoza Mukuru, ndetse bakaba ari abantu bahuza cyane, bishobora guteza ikibazo ku hazaza ha Rwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *