Perezida Ndayishimiye w’u Burundi arashaka kuza mu Rwanda ngo asabe imbabazi mu ibanga rikomeye!

Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, amakuru yizewe agera ku bitangazamakuru atangaza ko Perezida Evariste Ndayishimiye ashobora kuza mu Rwanda mu ibanga rikomeye, agamije gusaba imbabazi no gutangira inzira nshya y’ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bivuzwe mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu rugendo rwo gushaka umuti w’intambara n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe biyogoje uburasirazuba bw’igihugu, ndetse ikaba imaze kwerekana ubushake bwo gukorana n’ibihugu bituranyi, harimo u Rwanda.

Icyarushijeho gukomeza gusiga u Burundi mu rungabangabo ni icyemezo cy’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) cyo gutangira gukura ingabo zawo muri Congo, ibintu benshi bafashe nk’uko umubano n’akarere uhindura isura.

Mu gihe ibi byose bibaye, u Burundi bwakomeje gushinjwa n’inzego z’umutekano mu karere ko bukigira uruhare mu gufasha umutwe wa FDLR, ushinjwa iterabwoba n’ubwicanyi muri RDC no mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego intumwa z’iperereza z’u Rwanda n’iz’u Burundi ziherutse guhurira mu Ntara ya Kirundo ku wa 10 Werurwe 2025, aho zaganiriye ku bibazo bikomeje gutuma umubano w’ibihugu byombi uguma mu makuba, harimo n’ikibazo cy’imipaka yafunzwe n’u Burundi kuva muri Mutarama 2024.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigikomeje nubwo bikomeje kudindizwa n’imvugo za Perezida Ndayishimiye zibasira u Rwanda.

Yabivuze mu kiganiro Inkuru mu Makuru cyatambutse kuri RBA ku wa 4 Gicurasi 2025, aho yasobanuye ko nubwo hari ubushake bwo kuzahura umubano, imvugo zose zidafite ishingiro zigomba guhagarara.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Rimwe na rimwe Perezida w’u Burundi atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda, bikaba bitudindiza mu byo twifuza. Ntabwo ari Abanyarwanda gusa n’Abarundi bifuza ko twagarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”

Hari amakuru yemeza ko nyuma yo kubona uburyo ibindi bihugu bikomeye mu karere nka RDC na Tanzania biri gushaka amahoro, ndetse n’igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera, Perezida Ndayishimiye yaba yaratangiye gutekereza ku rugendo rutunguranye azagirira i Kigali, agamije gusaba imbabazi no kwiyegereza ubuyobozi bw’u Rwanda.

Inzobere mu by’imibanire mpuzamahanga zivuga ko u Burundi bukomeje kwiyongera ku rutonde rw’ibihugu biri mu kato, ndetse umubano wabwo na SADC na EAC utameze neza nk’uko byahoze.

Hari impungenge ko gukomeza imvugo z’urwango n’ibikorwa bya gisirikare bihabanye n’ubufatanye bw’akarere bishobora gutuma u Burundi burushaho kwigizwayo mu biganiro by’amahoro mu karere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Leta yagaragaje ubushake bwo gukomeza ibiganiro, ariko isaba ko imvugo zishingiye ku binyoma zibasira u Rwanda zihagarara, kugira ngo habeho icyizere cy’umubano ushingiye ku kuri n’inyungu rusange.

Kugeza ubu, Guverinoma y’u Burundi nta cyo iratangaza ku by’aya makuru y’urugendo rushoboka rwa Perezida Ndayishimiye, ariko amakuru yizewe aturuka mu bantu ba hafi y’ubutegetsi avuga ko ibiganiro byimbitse bikomeje mu rwego rw’umutekano n’iperereza, mu gihe haramutse habonetse umutekano wuzuye n’impande zombi zikumvikana ku buryo bwo gukomeza urugendo rwo kunga ubumwe.

Icyizere kiracyariho, ariko ibikubiye mu byo Perezida Ndayishimiye azahitamo kuvuga no gukora mu minsi iri imbere nibyo bizagena niba amahoro hagati y’u Rwanda n’u Burundi ashobora kongera kugaruka, cyangwa niba urujijo rukomeza kuganza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *