Kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama mu Karere ka Rusizi hafungiye Ntakobazangira Théogène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, ukekwaho kuba yarabitse mu biro by’Akagari ka Kizura yayoboraga, imyaka 5 umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’aho hamenyekaniye amakuru y’umubiri umaze imyaka 5 mu biro by’Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura, warahashyizwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Ntakobazangira Théogène, kuri ubu wayoboraga Akagari ka Mpinga, inzego zibishinzwe zarabikurikiranye.
Ku wa 5 Gicurasi 2025, ni bwo hatumijwe ku Biro by’Umurenge wa Gikundamvura Gitifu Ntakobazangira Thégène, uwamusimbuye Banyangiriki Alphonse, Nizeyimana Félix na se Gatana Gérard, n’abo bari kumwe ku irondo ubwo nyakwigendera yicwaga kuko interahamwe zamwishe zose zahunze ntizagaruka.
Ni bwo hatabwaga muri yombi Gitifu Ntakobazangira Théogène, Nizeyimana Félix na Gatana Gérard ngo bajye kubisobanura neza, abasigaye bakazajya bahamagarwa igihe bakenewe.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko bafatiwe mu Biro by’Umurenge wa Gikundamvura, ahari hatumijwe abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’uwo mubiri.
Yavuze ko mu 2020 ubwo uwitwa Ntibaziyaremye Fabien, wakoraga inzira z’amazi mu rugo rwa Nizeyimana Félix wari wamuhaye akazi ngo inzu ye itazatwarwa n’ibiza, hari ahantu h’agakingo, akubise isuka abona hahurudutse ibice by’umubiri biguye mu ruhavu rw’inzira z’amazi yakoraga, asiza, bitari byose.
Ati: “Umugore wa Nizeyimana Félix yashyize ibyo bice mu gitenge cye abijyana mu nzu hamwe n’agace k’ijaketi nyakwigendera yishwe yambaye. Nizeyimana atashye, yaramutonganyije cyane amubaza uburyo afata igitenge gishyashya yamuguriye akagishyiramo uwo mubiri. Yawukuyemo awushyira mu gafuka gato, gashaje yari akuye mu nzu, ka gace k’ijaketi arakajugunya.”
Ntakobazangira wari wahamagajwe aje kuwureba, afata agafuka ahita aragenda awujugunya mu bindi bintu mu cyumba cy’Ibiro by’Akagari araceceka.’
Ntibaziyaremye Fabien wari wahawe akazi na Nizeyimana Félix yahise akamburwa, nyir’ukuhatura aba ari we ukikomereza n’abana be, anatangira gusiza ngo yubake indi nzu, anazimangatanya ibimenyetso.
Mu muganda wo ku wa 26 Mata, barashakishije haboneka ibice bimwe ibindi bikomeza kubura, Nizeyimana Félix ntiyagira amakuru ayatanga,
Muri uko gushakisha hanabonetse agace k’ipantalo nyakwigendera yari yambaye,byatumye anamenyekana, kuko hahise hagaragara umutangabuhamya warokotse bari kumwe witwa Kambanda Oswald ubu utuye mu Bugarama.
Kambanda yagize ati: “Yari umusore w’imyaka 20 witwaga Muhawenimana Callyope n’iwabo barokokeye kuri Kiliziya ya Mibilizi, na bamwe mu bavandimwe be, batuye mu Mudugudu wa Mibilizi, Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga.”
Kambanda Oswald avuga ko baturukanye i Mibilizi ari 9 bamaze kubona abandi bahashiriye,bashaka kwambuka bajya i Burundi,baciye Gikundamvura, bageze mu Murenge wa Muganza interahamwe zicamo 5.
Yakomeje asobanura uko abasigaye bahunze, bakavumburwa n’Interahamwe, ariko Muhawenimana Callyope ntizimubone, noneho 3 zajyanye zibicamo 2, we arazicika.
Uwo musore Muhawenimana Callyope yaje kuvumburwa n’Interahamwe, zamuzereranye, zimugeza ku kabari k’uwitwa Casimir kacururizagamo Borauzima wagaragaje ukuri kose kw’ibyahabereye, mu ma saa tatu z’ijoro, zibwira abanyweragamo bose gutaha hagasigara abakora irondo ryari riyobowe n’uwo Casimir, ririmo na Gatana Gérard nta wamenye igihe zamwiciye, zimujugunya mu murima wa Gatana Gérard wari ikigunda.
Byageze n’aho Gatana Gérerd, Borauzima na Casimir bafungwa barakatirwa, bakomeza kwinangira gutanga amakuru, Gatana umurima awuha umuhungu we awubakamo, n’aho ibice bimwe by’umubiri bibonekeye bigakekwa ko ibindi ari bo babihishe, Borauzima akaba atangiye gushyira ukuri ahagaragara ubu.
Imvaho Nshya yavuganye na mushiki wa nyakwigendera, witwa Mukandasumbwa Adrienne, yagize ati: “Kugeza ubu tubwiwe amakuru ye, ntitwari twarigeze tumenya irengero rye, intimba tuyimaranye imyaka 31. Hari igihe twajyaga twihumuriza twibwira ko yaba ariho, yabashije kugera i Burundi,ariko tugatekereza ko ataba ariho ngo abure kuba yaragarutse kureba niba hari akarokotse.”
Yongeyeho ati: “Turasaba akarere kudufasha abo bavugwa,bazi amakuru bakaturangira ibyo bice bindi bibura, byakomeza kubura tugafatwa mu mugongo tugashyingura ibibonetse, ariko turacyashengurwa no kubona abafite amakuru bayahisha kugeza ubu.
Tukanasaba ko umuyobozi wadushinyaguriye amaza imyaka 5 musaza wacu mu Biro by’Akagari abibazwa.”
Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Gikundamvura, Nkurunziza Emmamuel, asanga nabo bari ku irondo uwo musore akicwa bahari bakwiye gufatwa bakagaragaza ukuri bakomeje guhisha.
Ati: “Na bo nibafatwe, bagaragaze ukuri kuko binashoboka ko bafatanyije kumwica, ari yo mpamvu bamaze iyi myaka yose baracecetse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko ikibazo bagikurikiranye kugeza aho kigeze ubu, banasuye umuryango w’uwabuze uwawo barawuhumuriza, ko n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro uwo mubiri kiri gutegurwa,kizakorwa muri iyi minsi 100 yo kwibuka.
Ku byerekeranye n’umuyobozi washyize uyu mubiri mu Biro by’Akagari ntatange amakuru, Sindayiheba avuga ko azakurikiranwa mu rwego rw’akazi kuko ntiyarangije inshingano ze. Ikindi hazakurikizwa itegeko itegeko rihana umuntu wese, udatanga amakuru, uwangiza cyangwa agahisha ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umubiri uri mu Biro by’Umurenge wa Gikundamvura igihe hategerejwe kuwushyingura mu cyubahiro.