Judith Niyonizera, wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yongeye gukora ubukwe n’umugabo mushya witwa King Dust, nyuma y’imyaka mike atandukanye na Safi.
Amakuru yemeza ko ubu bukwe bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025, bubera muri Canada aho bombi basanzwe batuye.
Judith Niyonizera na King Dust batangiye urugendo rw’urukundo mu mwaka wa 2021. Nyuma y’imyaka ibiri bakundana, mu 2023 bibarutse imfura yabo, ikimenyetso cy’urukundo rwabo rukomeje gukura.
Judith Niyonizera, utari uzwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda mbere, yamenyekanye cyane ubwo yakundaga Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boyz. Bakoze ubukwe mu 2017, ariko urukundo rwabo rwarajemo agatotsi, kugeza ubwo urukiko rubahaye gatanya mu 2023, bituma buri umwe afata inzira ye.
Ubukwe bwa Judith na King Dust bwabaye mu buryo bw’ibanga ariko bushimangira ko batangiye inzira nshya y’ubuzima nk’umugabo n’umugore.