Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, GR (Garde Républicaine) yishe bagenzi be batatu bashinzwe imyitwarire (Police Militaire) bakoreraga mu mujyi wa Kinshasa.
Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, ubwo uyu musirikare yasangaga Police Militaire mu kigo cyayo cya Camp Babylone.
Nyuma yo kubica, yatwaye udusanduku tw’amasasu, ahungira mu gice kiri kubakwamo inzu muri Komini Kintambo nk’uko amakuru yatangajwe n’igisirikare cya RDC abivuga.
Aho uyu musirikare yari yihishe hoherejwe abasirikare benshi bo muri Police Militaire kuva mu rukerera kugeza mu gitondo, barasana na we umwanya munini mbere yo kumuta muri yombi.
Igisirikare cya RDC cyatangaje ko cyatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu musirikare yica bagenzi be.
Nyuma yuko aya amakuru agiye hanze, bamwe muba Nye-Congo n ‘Abarundi bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gushyira mu majwi umutwe wa M23 bavuga ko ushobora kuba ubyihishe inyuma cyangwa ngo uwo musirikare akaba yatumwe n’igihugu cy’u Rwanda.
Ibi babivuze ahanini bashingiye ku makimbirane amaze iminsi aba hagati y’u Rwanda na DRCongo, ndetse n’umwuka mubi hagati ya l Kinshasa na M23.
Ni kenshi cyane Leta ya DRCongo yagiye ishinza u Rwanda guhungabanya umutekano wayo n’ubwo u Rwanda rubihakana kandi rukaba ruvuga ko ibihano rwahawe ntacyo bivuze kuko rutabyishinga ngo ruahyire abaturage barwo mu kaga.